
Washington: Liban na Israël mu biganiro bikomeye, kumvikana bikomeje kugorana
Apr 14, 2026 - 08:42
Abahagarariye Liban na Israël mu biganiro bikomeye bihuza impande zombi nahuriye I Washington ariko habaho kutumvikana gukomeye hagati y'ibi bihugu. Liban yasabye ko hahita habaho agahenge k’intambara, mu gihe Israël yo ishyize imbere kwambura Hezbollah intwaro. Ni mu gihe umuyobozi w'umutwe wa Hezbollah avuga ko abawuhagarariye bakabaye bari muri ibi biganiro.
kwamamaza
Ibiganiro byibanze byahuje impande zombi byatangiye ku wa 14 Mata (04) i Washington mu rwego rwo gushaka igisubizo ku ntambara imaze igihe ibahanganishije, igakomeza guhitana ubuzima bw’abasivili n’abasirikare ku mpande zombi.
Ibi biganiro biyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, bibaye mu gihe buri ruhande ruje rufite ibyifuzo bidahura maze bituma abasesenguzi bagaragaza ko kugera ku masezerano bikiri ingorabahizi.
Ku ruhande rwa Liban, bashyize imbere icyifuzo cy’uko habaho agahenge k’intambara byihuse, hagamijwe guhagarika imirwano imaze guhitana abarenga 2000. Nyuma y’aho, bakifuza ko hakurikizwa ibiganiro ku bibazo by’umutekano bireba Israël, cyane cyane ibijyanye n’imipaka yo mu majyepfo ya Liban.
Ariko Israël yo ishimangira ko icy’ibanze ari uko umutwe wa Hezbollah ubanza kwamburwa intwaro, kuko iwufata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano wayo. Ibi byatumye idashaka kwemera agahenge mbere y’uko icyo cyemezo gifatwa, ari na yo mpamvu ibikorwa bya gisirikare bikomeje.
Mu minsi ishize, Israël yatangaje ko yishe abarwanyi ba Hezbollah barenga 100, mu gihe imirwano imaze kurenga ukwezi ikomeje gukaza umurego.
Ku rundi ruhande, kuba umutwe wa Hezbollah ufashwa na Iran ndetse uri ku ruhembe rw'intambara iri kubera muri Liban atari mu biganiro, nabyo byagaragajwe nk'ibishobora kuba indi mbogamizi ikomeye. Umuyobozi wawo, Naim Qassem, yamaganye ibi biganiro ndetse asaba ko byahagarikwa, ibifata nk’igikorwa ryo “kwicisha bugufi” ku ruhande rwa Liban.
Ibi byateje n’umwuka mubi imbere mu gihugu cya Liban, aho bamwe mu baturage, cyane cyane abashyigikiye Hezbollah n’ishyaka Amal, bagaragaje kutishimira imyanzuro ya Leta yabo, bakora imyigaragambyo mu murwa mukuru Beirut.
Nubwo hari bamwe mu Banya-Liban bagaragaza icyizere gike kuri ibi biganiro, abandi bavuga ko kuganira mu gihe intambara igikomeje bishyira igihugu cyabo mu mwanya w’intege nke, ndetse ko kutitabira kwa Hezbollah bishobora gutuma n’iyo amasezerano yaboneka atazoroha kuyashyira mu bikorwa.
Hagati aho, igisirikare cya Israël cyatangaje ko umwe mu basirikare bacyo, Ayal Uriel Bianco w’imyaka 30, yaguye ku rugamba mu majyepfo ya Liban, bikomeza kugaragaza ubukana bw’iyi ntambara ikomeje gukaza umurego nubwo hari ibiganiro biri kuba.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


