Perezida Macron yasabye Uburayi kutihutira gufatira u Rwanda ibihano

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko ibihugu byo mu Burayi bidakwiye kwihutira gukurikira Amerika mu gufatira u Rwanda ibihano kubera ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC. Yashimangiye ko ibiganiro bya dipolomasi ari byo byonyine bishobora gutanga amahoro arambye mu karere.

kwamamaza

Mu kiganiro yagiranye na France 24 ubwo yari i Nairobi muri Kenya mu nama y'ubufatanye bwa Afurika n’Ubufaransa, Perezida Macron yavuze ko Uburayi bushyigikiye inzira y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC), aho gushyira imbere ibihano nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane.

Ibi Macron yabigarutseho nyuma y’aho muri Werurwe (03) 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda hamwe n'ingabo z'u Rwanda ibashinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu gufasha AFC/M23. U Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, rushinja Leta ya Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano warwo.

Perezida Macron yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kidakwiye kurebwa ku ruhande rumwe gusa, agaragaza ko na FDLR igomba gusenywa nk’uko RDC isaba ko ibice yabuze byasubizwa.

Yagize ati: “Kubahiriza ubwigenge n’ubusugire bwa RDC no gukurayo ingabo zose ni ingenzi. Nta n’ubwo ari Abanyarwanda gusa bari ku butaka bwa Congo.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze kandi ko gushyira u Rwanda ku ruhande no kurwotsa igitutu binyuze mu bihano bishobora gutuma ibiganiro birushaho gukomera, aho kubaka icyizere cyafasha impande zombi kongera kwegerana.

Perezida Macron yemeje ko mu nama yiga ku bufatanye bwa Africa n'Ubufaransa (Africa ForwardSummit), yabonanye n'abakuru b'ibj bihugu nyombi: Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ndetse na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, buri wese ukwe kuko bigoranye kubahuza.

Yavuze ko Ubufaransa bushyigikiye ibiganiro bizahuza Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi hamwe n’abahuza bose bafite uruhare mu gushaka amahoro arambye mu karere.

Perezida Macron kandi yashimangiye ko ibihugu birimo Uganda, u Burundi n’ibindi byo mu karere bikwiye kwinjizwa muri ibi biganiro, kuko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kigira ingaruka ku karere kose.

Yanagaragaje ko ibihano bidatanga ibisubizo birambye, ahubwo ko igikenewe ari uguhosha umwuka mubi no kongera kubaka icyizere hagati y’impande zishyamiranye kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitange umusaruro.

@igihe

 May 13, 2026 - 13:26