
Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Champions League wahuje Arsenal na Atlético Madrid (Amafoto)
Apr 30, 2026 - 10:16
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wahuje Arsenal FC na Atlético Madrid wabereye i Madrid ku wa 29 Mata (04) 2026, urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Uyu mukino wagaragayemo ishyaka rikomeye hagati y'aya makipe yombi afitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
kwamamaza
Uyu mukino wakiniwe kuri Riyadh Air Metropolitano Stadium yo mu Mujyi wa Madrid muri Espagne, aho bigaragara ko Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Atlético Madrid, Enrique Cerezo Torres. Ni umukino waje ukurikiye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’aya makipe yombi mu kumenyekanisha ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Arsenal FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 44 binyuze kuri Viktor Gyökeres watsinze penaliti nyuma y’ikosa rya myugariro David Hancko. Atlético Madrid yishyuye igitego ku munota wa 56, na yo ibifashijwemo na Julián Álvarez wateye penaliti nyuma y’ikosa rya Ben White wakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.
U Rwanda rufitanye amasezerano na Atlético Madrid kuva mu 2025 kugeza 2028, aho iyi kipe yamamaza Visit Rwanda n'umuco nyarwanda ndetse ikanatanga amahugurwa ku batoza bo mu Rwanda. Arsenal yo imaze imyaka umunani ikorana n’u Rwanda, ikagaragaza Visit Rwanda ku myambaro n’ahandi hatandukanye kuri Emirates Stadium, guteza imbere siporo yo mu Rwanda ndetse abakinnyi b'iyi kipe baje gusura ibyiza nyaburanga by’igihugu mu bihe bitandukanye.
Umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi uzabera kuri Emirates Stadium ku wa 5 Gicurasi (05) 2026 mu Bwongereza.
Perezida Kagame yakurikiranye uyu mukino nyuma yo kuba yaraheruka no kwitabira undi wa ½ cya Champions League wahuje Paris Saint-Germain na Bayern Munich, bikarangira PSG nayo yamamaza Visit Rwanda itsinze ibitego 5-4.
Dore amwe mu mafoto:






















kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


