Impamvu zikomeye u Rwanda rwongereye imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye rikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko rw’u Rwanda nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu gihe ari wo muzi w’ibibazo byinshi bibangamiye sosiyete nyarwanda.

kwamamaza

Nk’uko bishimangirwa n’Umugani w’Ikinyarwanda ugita uti: “Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera”, usanga hari ibibazo biba akarande mu muryango ndetse ku bishakira umuti wabyo bikagorana kubera ko ushakirwa mu gukemura ibibazo hatarebwe intandaro ya byo.

Mu gihe umuzi w’ibibi byose ari ubujiji, nk’uko byagiye bigarukwaho n’abahanga mu mitekerereze nka Plato, abenshi bisanga mu biyobyabwenge kubera ubumenyi buke babifiteho n’imyumvire ikunze gukwirakwizwa n’ababicuruza cyangwa abo byagize imbata bavuga ko bituma ubikoresheje yibagirwa ibibazo afite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje impamvu zikomeye u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyoyabwenge.

Mu butumwa yatanze ku wa Kabiri, mu muhango wo gutangiza Icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Lt. Col. Dr. Mpunga yavuze ko ibiyobyabwenge ari uburozi kuko byangiza ubuzima bw’abantu babikoresha cyane cyane urubyiruko.

Yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biri ku isonga mu biteza amakimbirane yo mu miryango ndetse ingo zimwe na zimwe zigasenyuka kubera ubwumvikane buke, bigateza ingaruka zirimo kwishora mu busambanyi no guterwa inda zidateganyijwe ku bangavu n’abakobwa, ubwicanyi, ubujura, urugomo rukabije n’ibindi byaha bifungisha benshi, umuryango nyarwanda ukahahungabanira muri rusange.

Yagize ati: “Navuga ko [ibiyobyabwenge] ari na cyo kibazo gikomeye cyane duhanganye na cyo cyangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, no kukivura bikaba bisaba imbaraga n’ubufatanye bw’abantu benshi batandukanye.”

Ibyavuye mu bushakashatsi bwa mbere bwakozwe ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2018, byerekana ko ikigereranyo cy’ibibazo byo mu mutwe bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu kiri kuri 1.6%, mu gihe 6% by’abaturage muri rusange bafite ibibazo byo kunywa ibisindisha bakarenza urugero.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko muri rusange byishi mu ibiyobyabwenge bikoreshwa mu Rwanda bituruka mu bihugu by’abaturanyi nk’urumogi, mayirungi, kanyanga n’ibindi mu gihe ibindi birimo kokayine, heroyine na morphine bikomoka hanze y’Akarere u Rwanda ruherereyemo ariko bkambuka binyuze mu bihugu byo mu Karere

Impuguke mu buzima zivuga ko benshi mu bagirwaho ingaruka n’ibyo biyobyabwenge ni urubyruko kuko abenshi baba bafite ubumenyi buke, bashukwa n’imyaka y’ubusore aho baba bafite amatsiko yo kugerageza ibintu byinshi.

Dr Mpunga yavuze ko ari yo mpamvu mu rugamba rwo kurwanya ibyo biyobyabwenge hakomeje kwibandwa ku rubyiruko rukangurirwa kubyirinda no kwerekwa ingaruka zabyo ku buzima bwabo, ubw’imiryango yabo ndetse n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Uretse ubukangurambaga bukomeje gukorwa, Leta y’u Rwanda yashyizeho n’izindi ngamba zitandukanye zigamije kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Hashyizweho amategeko n’amabwiriza agamije gukumira no guhana abafatirwa muri ibyo byaha. Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryakajije ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Hubatswe ibigo by’igororamuco bitangirwamo ubumenyi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro ku bari barabswe n’ibiyobyabwenge bakaza kubivamo. Indi ngamba mu zafashwe ni iyo gufatanya na sosiyete sivile muri urwo rugamba, ari na ko serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe zikomeza kwegerezwa abaturage, kugira ngo abo bigiraho ingaruka bafashwe mu maguru mashya.

 Jun 9, 2022 - 15:24