
PDI yasabye abarwanashyaka bayo gushyigikira Paul Kagame mu matora ya Perezida
Jul 4, 2024 - 11:01
Kuri uyu wa 3, ku rwego rw’umujyi wa Kigali, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryamamaje abakandida Depite baryo bagera kuri 54, ni igikorwa cyabereye kuri Tapis Vert kuri Pele Stadium I Nyamirambo, ubuyobozi bw’ishyaka PDI bwagaragarije abarwanashyaka baryo imigabo n’imigabo ndetse bashima ibyo Nyakubahwa Paul Kagame amaze kugeza ku banyarwanda, ndetse basaba abarwanashyaka baryo kumushyigikira no kuzamutora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
kwamamaza
Ni igikorwa cyabereye kuri Pele Stadium i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis Vert, aho abarwanashyaka b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bamamazaga abarihagarariye ku mwanya w’Ubudepite.
Bwana Sheikh Mussa Fazil Harerimana, umuyobozi mukuru wa PDI asaba abarwanashyaka b’iri shyaka gushyigikira no kuzatora Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko bagatora PDI ku mwanya w’Abadepite kugirango bongere imyanya mu nteko ishinga amategeko bakomeze gushyira ibitekerezo ku migabo n’imigambi bemeranyaho.

Ati "icyo dushaka kugirango dutorwe tujye munteko ni ukugirango dutange ibitekerezo binyuranye mu gushyira mu bikorwa ibitekerezo ku migabo n’imigambi".
Mukamusoni Hamissa na Sheik Abdulahman Saidi ni bamwe muri abo bahamya ko iterambere cyane cyane ry’ibikorwaremezo Nyakubahwa Paul Kagame yabagejejeho ari bimwe mu bituma bamushyigikiye 100%.
Mukamusoni Hamissa ati "umuturage yahawe ijambo, umuturage ku isonga, hari imihanda myiza yubatswe, hari amashuri, hari amavuriro, amazi n'umuriro byegerejwe abaturage, turishyira tukizana umwari n'umutegarugori twahawe agaciro, igihe cya kera ntabwo byabagaho".
Sheik Abdulahman Saidi nawe ati "iterambere ryangezeho, aho nubatse amatara araka rimwe rimurika mu gikari iwanjye andi akamurika imbere y'iwanjye nta matara yo hanze nshana, iryo ni iterambere mvuga ko mu misingi ya Paul Kagame ryangezeho".

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ni rimwe mu 9 rishyigikiye Nyakubahwa Paul kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, rikaba rifite urutonde rw’abakandida Depite 54.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


