Musanze: Abatuye hafi ya Parike barasabwa kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima byo mu birunga

Herekanwe Filime zo gufasha abaturage batuye hafi ya Parike y’igihugu y’ibirunga gusobanukirwa uko bakwiye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biba mu birunga by’umwihariko ingagi zikeshwa byinshi mu iterambere ry’igihugu.

kwamamaza

Kakuze Judith avuga ko gutwaza ba mukerarugendo bajya gusura ingangi mu birunga yabigize umwuga, Judith avuga ko kandi gukora iyi mirimo nk’umugore mugihe cye byasaga nk'inzozi yakabyaga, nyuma yo kubona inyamaswa zo muri Parike y’igihugu y’ibirunga zihigishwa icumu n’abitwa barushimusi, ibyatumye yinjira muri uyu murimo w'amaboko kubera urukundo rwazo.

Yagize ati "narinziko bazihiga ni nayo mpamvu nafashe iyambere yo gusa naho ndwana nabo, mu gihe cyose imbaraga narimfite narazikoresheje yaba uburyo bwo kubagira inama no kubahashya mu kubatangira amakuru, niyemeje kugirana igihango n'ingagi".     

Uretse kuba Kakuze uyu murimo yarawugize umwuga, ukamutungira umuryango ubu hari n’abandi bagore barenga ijana yabereye icyitegererezo nabo binjira muri uyu mwuga, ubu nabo batwaza ba mukerarugendo bagiye gusura ibinyabuzima byo muri Parike y’igihugu y’ibirunga,  nguko uko yabereye abandi imfashanyigisho ubu ari kwerekwa abandi muri Filime mbara nkuru yo gufasha abaturanye na Parike y’igihugu y’ibirunga guhugukirwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ruyibamo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Andrew Rucyahanampuhwe, ati turabasaba gukomeza kuba umwe n’urusobe rw’ibinyabuzima ruba muri Parike y'igihugu y'ibirunga kuko turukesha iterambere ry’inshi.

Yagize ati "icyo tubasaba cya mbere nuko bakomeza kuba umwe n'urusobe rw'ibinyabuzima, bakarushaho gufata abana bakabatoza gukunda urusobe rw'ibinyabuzima, kubereka amateka ya hano, kubagaragariza yuko amahirwe bafite hano atarahari kera, ubu bafite amahirwe yo kuba abana babo bakwiga bakaba bakora muri aya mahoteli akikije hano".    

Kariza Belise Umuyobozi w’umuryango wa African Wildlife Foundation avuga ko kubufatanye na RDB bateguye iki gikorwa cyo kwereka filime abaturanye na Parike y’igihugu y’ibirunga, kugirango basobanukirwe uko bagira aruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima haherewe ku bakiri bato.

Yagize ati "icyo nabwira urubyiruko nuko bakunda ibidukikije bakumva ko ibidukikije ari ibintu byabagirira akamaro mu buzima bwabo, mu kazi kabo kazaza ariko cyane cyane byagirira akamoro igihugu cyacu". 

Ibinyabuzima biri muri Parike y’igihugu y’ibirunga by’umwihariko ingagi, ngo ubu zimeze neza, bigashimangirwa nuko muri rusange ibinyabuzima bibamo byororoka buri munsi.

Uretse abatwaza ba mukerarugendo bajya muri Parike bagaragaza ko byabateje imbere, banishimira ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, n’amahoteli agezweho muri aka gace.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze

 Mar 30, 2023 - 07:30