Abanyarwanda barashishikarizwa kwigengesera ku ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano

Abanyarwanda barashishikarizwa kwigengesera ku ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano (artificial intelligence) kuko rishobora guteza ingaruka kuruta ibyiza ryazana igihe rikoreshejwe nabi.

kwamamaza

Ni kenshi Leta y’u Rwanda yagiye igaragaza ndetse igashishikariza abanyarwanda kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa  na serivise zitandukanye mu kwihutisha iterambere.

N’ubwo biri uko ariko, Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda, mu kiganiro aherutse gukora muri Norrsken Africa week, yagaragaje ko ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano rikwiye kwitonderwa ariko hakibandwa ku byiza ryazana.

Ati “ubu hari impungenge iyo bigeze ku bwenge bukorano, ariko izo mpungenge zikwiye no kureberwa mu buryo hashobora kuba hari inyungu nyinshi z’ubu bwenge bukorano, kurusha irindi koranabuhanga. Ni muri ubwo buryo dukwiye gushyira ku munzani ibi byombi, dukwiye kuba twibaza tuti ese iki kintu gishya gifite izihe nyungu ku rwego rungana iki? Ariko se cyaba gifite ingorane runaka cyateza?, Ni gute duharanira kuzikumira mu guharanira ko inyungu zirenga ibibazo bishobora kuvuka?’’

Audace Niyonkuru, umuyobozi mukuru w’ikigo Digital Umuganda gisanzwe gitanga serivise zishingiye ku bwenge bukorano, yavuze ko nubwo hari ingaruka iri koranabuhanga ryateza ariko hari ibyiza u Rwanda rwaryungukiramo.

Ati "u Rwanda hari inyungu nyinshi rwakura mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano, kuba umuturage yabasha kubona amakuru ashatse, yaba ajyanye na serivise runaka za Leta cyangwa indi serivise yakenera, ikindi ni mu rwego rwo kwiga, mu bushakashatsi, ama banki arikoresha mu gutahura ubujura". 

Mu gihe bamwe mu banyarwanda batarasobanukirwa iby’iri koranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano, n’ababashije kurimenya, bagaragaza impungenge.

Umwe ati "ndibona nk'igisubizo ariko haba harimo n'ingaruka ku miburire y'akazi, hari ibintu rizajya rikora abantu bakoraga imashini ikaba ariyo ibikora, ariko na none ikazajya ituma serivise zihuta".   

Muri 2021, nibwo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi n’umuco UNESCO ryemeje ko amahame ayobora ibihugu mu nama nkuru y’uwo muryango mu rwego rwo gutanga imirongo migari igenderwaho ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ubwenge bukorano atari uko hari icyabaye ahubwo ari ukugira ngo hakumirwe ikibi gishobora guturuka mu ikoreshwa ryabwo.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 17, 2023 - 15:14