
OTAN yongeye kugaragaramo kutumvikana hagati y’Uburayi na Amerika
May 22, 2026 - 09:38
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu 32 bigize NATO bahuriye i Helsingborg muri Suède mu nama igamije gutegura inama nkuru izabera muri Turkey muri Nyakanga (07) 2026, ariko ibiganiro byiganjemo umwuka mubi hagati y’ibihugu byo ku mugabane w'Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera intambara yo mu burasirazuba bwo hagati n’uruhare rwa OTAN mu guhangana na Iran.
kwamamaza
Uyu mwuka mubi wakajijwe n’amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, wavuze ko ibihugu bigize OTAN byanze kugira icyo bikora, anenga ibihugu by’Uburayi kuba bitarashyigikiye ibikorwa bya Amerika byo kurwanya Iran.
Ibibazo byarushijeho gukomera nyuma y’uko Espagne yanze kwakira indege z’intambara za Amerika zari zerekeje mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse n’amagambo ya Chancelier w’Ubudage wavuze ko Iran iri gusuzuguza Amerika.
Ibi byatumye Marco Rubio ashidikanya ku kamaro ka OTAN kuri Amerika. Byakurikiwe n’itangazo ry’uko Amerika igiye gukura abasirikare 5.000 mu Budage, ibintu byateye impungenge ab' i Burayi, nubwo Amerika yavuze ko abandi 5.000 bashobora koherezwa muri Pologne.
Mu gihe ibi bibazo bikomeje, RaFI yatangaje ko Pentagon iri gutegura gutangaza inyandiko nshya yiswe “modèle de forces”, igaragaza umubare w’ingabo Amerika izakomeza gushyira hafi y’ibihugu bigize OTAN. Icyakora Uburayi bufite impungenge ko kugabanya izi ngabo byafatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubumwe bwa OTAN buri mu kaga.
Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yavuze ko Uburayi bugomba kongera ubushobozi bwo kwirindira umutekano aho gukomeza kwishingikiriza cyane kuri Amerika.
Yagize ati: “Uburayi na Canada biri kongera amafaranga ashorwa mu mutekano no gufata inshingano nyinshi ku bwirinzi bwabyo, kugira ngo hagabanuke ukwishingikiriza cyane ku mufatanyabikorwa umwe.”
Abadipomate bo mu bihugu bitandukanye batangaje ko kandi ibihugu by’Iburayi biri gutegura amasezerano mashya yo kugura intwaro, harimo n’izo muri Amerika, mu rwego rwo kwerekana ko byiteguye kongera ubushobozi bwa gisirikare no gushimisha Perezida Donald Trump, utegerejwe mu nama nkuru ya OTAN izabera Ankara muri Nyakanga (07).
Muri iyi nama hanigwaga uburyo bwo gukomeza gufasha Ukraine, aho Mark Rutte yasabye ko ibihugu igize OTAN, hatabariwemo Amerika, byajya bitanga nibura 0,25% bb'umisaruro mbumbe wabyo mu gufasha Ukraine mu bya gisirikare, nubwo yemeye ko iki cyifuzo gishobora kutemerwa na bose, harimo Ubuholandi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


