Nyaruguru: Bifuza ko isoko ry'amatungo ryarema iminsi ibiri

Abarema isoko ry'amatungo rya Kamirabagenzi mu karere ka Nyaruguru barasaba ko ryakongererwa iminsi riremaho, byibura rikarema kabiri mu cyumweru kuko byabafasha kubona aho bagurisha amatungo yabo bakabona amafaranga bikenuza batarinze gutegereza icyumweru.

kwamamaza

Isoko ry'amatungo rya Kamirabagenzi riherereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru, mbere yo kubakwa neza ryaremeraga hanze ku gasi, abahacururiza amatungo bavuga ko byatumaga amatungo yabo nta mutekano agira ku buryo hari n'ayabatorokaga akagenda bakayabura, andi abajuru bakayiba ku manywa y'ihangu ariko ngo kuva ryubatswe, ibyo byose byaracitse ntibikibaho.

Gusa n'ubwo bishimira iri soko ry'amatungo bubakiwe mu buryo bugezweho, bavuga ko rirema rimwe mu cyumweru ibintu bagaragaza ko bituma batabona amafaranga bacyeneye avuye mu matungo bagurishije kuko bibasaba gutegereza ko uwo munsi ugera, bityo bagasaba ko iminsi riremeraho yagirwa ibiri kuko byabafasha kujya babona amafaranga bifuza mu gihe cya bugufi.

Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, nawe yemera ko isoko ry'amatungo rya Kamirabagenzi kuba ryarubatswe neza byafashije abaturage gucuruza amatungo yabo bisanzuye kandi batekanye. Ku birebana n'uko ryajya rirema kabiri mu cyumweru, Meya Murwanashyaka, avuga ko ibyo bishoboka cyane ko hafi yaryo hari irindi rirema iminsi ibiri, bityo ngo bagiye kubafasha ku buryo rizajya rirema kabiri mu cyumweru.

Isoko ry'amatungo rya Kamirabagenzi risigaye ryitwa Karamirabagenzi, riremwa n'abaturutse bo mu mirenge ikikije aho ribarizwa mu murenge Muganza, aho hazanwamo amatungo magufi arimo inkoko, ihene ndetse n'andi atandukanye.

Iri soko ryubatswe n'umushinga PRISM wa Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigo mpuzamahanga IFAD binyuze muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi MINAGRI, mu kigo cyayo RAB.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyaruguru

 Feb 24, 2025 - 11:38