
Nyaruguru: Abahinzi basabwe gushaka uko bahangana n’imihindagurikire y’ikirere
Sep 23, 2025 - 11:06
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru kongera imbaraga mu buhinzi no gushaka uburyo burambye bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, ku ya 22 Nzeri (09) 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya, giherereye mu Murenge wa Nyagisozi, mu ruzindiko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Ntara y’Amajyepfo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rukeneye kongera umusaruro w’ubuhinzi, aho yashimangiye ko abahinzi bashoboka gusarura toni 10 kuri hegitari, ugereranyije na toni 5 zisanzwe ziboneka.

Yasabye abahinzi gukora bakiteza imbere, bakivana mu bukene kandi ko bishoboka.
Yagize ati: “Umusaruro w’ubuhinzi ubu ni toni 5 kuri hegitari, turamutse dukoze neza dushobora kugera kuri toni 10 kuri hegitari. Kugira ngo tubigereho ni uguhinga ibyanya byose bishobora guhingwa.”
Yibukije abahinzi gukoresha imbuto z’indobanure, ifumbire y’imvaruganda n’imborera, ndetse no guhinga ahantu hose hashoboka, haba mu bishanga cyangwa ku misozi.
Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko kwita ku kuhira ari ingenzi mu kurinda ibihingwa ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Kugira ngo umusaruro w'ubuhinzi wikube kabiri, yasabye inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zirimo na za Minisiteri kwegera abashinzwe ubuhinzi, za koperative ndetse nabo bagakomeza gufatanya na Leta kugira ngo bakomeze kwivana mu bukene.

Muri uru ruzindiko, Minisitiri w’Intebe yanakomereje mu Murenge wa Mata, aho yasuye uruganda rwa Mata Tea Company kugira ngo asuzume aho iterambere ry’ubuhinzi bw’icyayi bigeze, cyane cyane mu rwego rwo kongera agaciro kacyo no guteza imbere icyoherezwa mu mahanga.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


