Nyarugenge: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu kwesa imihigo

Ubuyobozi bw’ibanze mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali burashima inzego z’urubyiruko rw’abakorerabushake kuko ari abafatanyabikorwa beza mu kwesa imihigo, ndetse ko nubwo umwaka washize imihigo yeshejwe ku kigero cya 98% ariko ngo iy’uyu mwaka byitezwe ko izeswa 100%.

kwamamaza

Iyo umwaka w’ingengo y’imari ushize, inzego zitandukanye z’ubuyobozi ziraterana zikarebera hamwe uko imihigo y’umwaka yashyizwe mu bikorwa ndetsee bakiyemeza indi.

Zimwe mu nzego z’ibanze zisinya imihigo harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, ab’utugari ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Kwizera Bertin uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Nyarugenge avuga ko n'ubwo imihigo y’umwaka ushize bayesheje ku kigero gishimishije ariko ngo hamwe n’ubufatanye n’izindi nzego muri uyu mwaka bazarushaho.

Ati  "imihigo twayesheje ku kigero cyiza gishimishije ku buryo n'ibitarakunze ari uko wenda hagiye habamo imbogamizi runaka zatumye tutayesa 100% ariko twabashije kwesa imihigo ku kigero cya 98%, turasaba ubufatanye ariko cyane cyane abikorera ndetse n'abaturage kuko aribo dukorera kugirango ibikorwa tugiye kubagezaho tuzabijyanemo". 

Kalisa Jean Sauveur umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara nka rumwe mu rwego rukorana bya hafi n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kuzuza zimwe mu nkingi z’iterambere aravuga ko uru rubyiruko rubitozwa kugirango ruzabisigasire no mu bihe biri imbere.

Yagize ati "byose ntabwo twabyifasha twenyine nk'inzego z'ubuyobozi tudafite abo dufatanya, izi nzego z'urubyiruko ni abana bagifite imbaraga, bafite ubushake bwo kumeya no gukora no gutanga imbaraga zabo, ni byiza ko nabo dufatanya mu mikorere kugirango gahunda zitandukanye bazigiremo uruhare 100% kugirango bazanasigasire ibimaze kugerwaho".   

Ngo uretse imihigo urubyiruko rw’abakorerabushake rusinya ndetse ngo rwifashishwa mu bukangurambaga butandukanye ibyo bigatanga umusaruro nkuko bivugwa na Ngabonziza Emmy umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge.

Yagize ati "urubyiruko rwiyemeje kuzakora byinshi bitandukanye ariko muri byo harimo no gufatanya muri gahunda z'ubukangurambaga, mu bijyanye n'umutekano, mu bijyanye n'isuku, mu kurwanya igwingira, guhanga umurimo no gukunda umurimo ni ibikorwa tugomba kwibandaho bikazagirwamo uruhare n'inzego z'ubuyobozi, urubyiruko bafitemo imihigo kandi bazagira uruhare mu kubigeraho".    

Gahunda y’imihigo ni gahunda yabayeho guhera mu mwaka wa 2006 nyuma y’ivugururwa ry’inzego z’imiyoborere n’imitegekere mu nzego z’ibanze, aho kugeza ubu guhera ku rugo umuryango kuzamura bakorera ku mihigo kugirango harusheho kwisuzuma no gukora kugirango igihugu kirusheho kwihuta mu iterambere ndetse nabo ubwabo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 21, 2023 - 13:46