Musanze: Abafite imirima mu kibaya cya Mugogo barasaba ko cyongera gutunganywa

Abafite amasambu mu kibaya cya Mugogo giherereye mu murenge wa Busogo barasaba ko cyakongera gutunganywa ngo kuko cyongeye kuzura amazi kandi cyari kibatungiye imiryango.

kwamamaza

Aba baturage bahinga muri iki kibaya cya Mugogo giherereye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, bavuga ko mu minsi inshize ubwo cyari cyaratunganyijwe, bo n'imiryango yabo bari bameze neza bitewe n’ubuhinzi bakoreraga mo.

Uyu munsi aba baturage bahingaga muri iki kibaya cyamaze kuba nk’ingezi. Baraguva ko batewe agahinda n’imyaka yabo bari baragihinzemo yamaze kurengerwa.

Aba baturage bashimangira ko ubwo iki kibaya cyari cyaratunganyijwe byahinduye imibereho y’abo mu buryo bugaragara, ndetse n’imyaka ihasaruwe ikagemurwa hirya no hino mu gihugu.

Impamvu ituma bongera gusaba ubuyobozi ko bwakongera ku gitunganya ngo kuko kibafatiye runini.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rucyahanampuhwe Andrew, avuga ko hari umushinga uri gutekerezwa, uzakemura ikibazo cy’iki gishanga, ngo nubwo bisaba imbaraga nyinshi ngo kuko kibeshejeho imiryango myinshi.

Yagize ati "gitunze imiryango myinshi, kibeshejeho benshi, hari umushinga urimo gukorwa uzatanga igisubizo kirambye kuri iki gishanga , inyigo irimo gukorwa ubungubu izarangirana n'ukwezi kwa 10 hatagize igihinduka kuburyo kubishyira mu bikorwa byakorwa mu mwaka utaha, turimo gukorana n'umurenge gushyiraho amatsinda n'abandi bahakoraga mbere ku buryo bagerageza kongera kuzibura aho bishoboka". 

Aba baturage baranavuga ko muri iki kibaya cya Mugogo bari basanzwe bahatuye ari nako bahahinga bakahabyaza umusaruro nta nkomyi gusa ngo uko iminsi yagiye ihita hagiye huzura amazi yaje ari agasoko gato, agahura n’imigezi yagiye ituruka mu misozi y’uturere twa Nyabihu na Musanze ibyatumye iki kibaya gihinduka nk’ingezi abari baturanye nacyo ubu bakaba barebera aho bahoze batuye bahagaze hejuru ku gasozi, kuko ntawapfa ku havogera.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Musanze

 May 29, 2023 - 07:24