
Nyanza-Ntyazo: Barasaba inzego zibanze gukurikirana ba Gapita bakoresha muri VUP
Jul 24, 2024 - 17:36
Abaturage bakora muri VUP mu Murenge wa Ntyazo barasaba inzego zibishinzwe gukurikirana bakapita babakoresha. Ninyuma yaho babahinduriye icyuho bibiraho amafaranga ya Leta yagakoze ibindi bikorwa by'iterambere. Ubuyobozi buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo kuko ari bwo bukimenye.
kwamamaza
Abakora imirimo y'amaboko batunganya imihanda y'ibitaka mu murenge wa Ntyazo baravuga ko babangamiwe ninyerezwa ryamafaranga ahembwa abakozi ba baringa muri VUP. Ibyo bavuga ko bikorwa na ba kapita babo.
Umwe yabwiye Isango Star, ati:" niba njyewe ndi muri VUP nuko ngakora ya mibyizi itanu azambarira icumi cyangwa cumi n'itatu! Azambarira ya yindi itanu nuko irenzeho asabe amafaranga amphora inoti y'1000 maze andi yose ayijyanire!"
Undi ati:"muri VUP ndakora nuko narangiza ngataha nuko yarangiza agashaka kundya imibyizi yanjye! Niba ntakoze ngasiba, iyo yongereyeho arambwira ngo genda uyimpembeshereze. Niba ari imibyizi 10 tugenewe, njye nkaba narakoze 6...yayindi yarangiza akayihembesha, akambwira ngo nimuhembeshereze!"
Hari n'abakozi bavuga ko bagabana na kapita wabo amafaranga y'imibyizi bahembesha ariko batarayikoze.
Barasaba ko inzego bireba zakurikirana ibyiki kibazo kuko amafaranga ahebwa abakozi batakoze yagakwiye gukora ibindi bikorwa byiterambere nimibereho myiza yabaturage.
Umwe ati:" igihombo dufite ni iki, ni ukwiba Leta! Ntabwo dushaka umuntu wiba Leta kuko ni iyacu, ni igihugu cyacu. Nibareke kutwiba kuko ayo mafaranga yakagize n'ikindi...ayo mashanyarazi, ayo mazi, abo batishoboye tukaguramo amabati n'ibindi! Bikwiba Leta rero kuko nicyo twe tudashaka nk'abaturage."
Undi ati:" icyifuzo cyacu, turashaka ngo niba twakoze imibyizi yacu ibe yayindi tuyihemberwe, na wa wundi ahemberwe ibyo yakoze, ntiyibe Leta kuko iyacu itandatu tuba twayibonye no kuri SACCO bakadukata, umufuragiro wayo tukawubona."
Umunyamabanaga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Ntyazo, MUHOZA Aphonse avuga ko aribwo amenye iby'iki kibazo, bityo agiye kugikurikirana, kigahabwa umurongo.
Ati:" teazakurikirana tukareba kuko hari aho biri tukabikurikirana. Ahubwo dusaba abaturage kuba baduha ayo makuru, bakatwereka aho byaba byarabaye kugira ngo dukore ubugenzuzi bwimbitse, ababikooze babihanirwe. Gusa twebwe iyo case ntayo twari tuzi, ubwo uwaba afiteho amakuru yazatumenyesha kugira ngo tuyakurikirane uko bikwiye."
Iruhande rw'ibi, abaturage banagaragaje ko hari nabo abakapita babo birukana nuko bagakomeza kubandikira imibyizi, maze amafaranga akazajya mu mifuka y'aba kapita.
Basaba ko ibyo byose byakosorwa kuko usanga amasaha menshi yo gukora amarwa na bakapita bacyocorana nabo bakoresha babashakaho urwitwazo kugira ngo babirukane. Bavuga ko ibyo babikora kugira ngo bongere umubare wabo bahemberwa batakoze.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


