I Kigali hateraniye inama y'iminsi itanu yiga ku buryo bwo gukemura amakimbirane hatitabajwe inkinko

Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangijwe inama y’iminsi itanu izibanda ku buryo bwo gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko ibizwi nka Alternative Dispute Resolution mu ndimi z'amahanga.

kwamamaza

Umunyamategeko akaba n’umukozi mw’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko (Legal Aid Forum) Me. Ibambe Jean Paul avuga ko ubusanzwe mu mategeko mpana byaha mu Rwanda ubu buryo bwo kwemera icyaha k’ubwumvikane byemewe ndetse ngo aho byatangiye gukoresherezwa mu Rwanda bimaze gutanga umusaruro ugaragara kuko bifasha kwihutisha imanza.

Ati "mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda ndetse n'itegeko rijyanye n'uko ibyaha bikurikiranwa harimo ikintu cyo kugirana amasezerano agamije kwemera icyaha mu bushinjacyaha, iyo babona ari ngombwa mushobora gusaba ukurikiranweho icyaha ko bagirana amasezerano agamije kwemera icyaha, icyo gihe ukurikiranweho icyaha akemera icyaha ko yagikoze umushinjacyaha amwemerera ko ashobora kuba yamusabira igihano gito mu rukiko, ibyo bizafasha mu kwihutisha imanza". 

Kuruhande rw’Abavoka nabo bemeza ko ubu buryo buborohera mu gufasha uwakoze icyaha kubona ubutabera ndetse akavuga ko hakenewe ubukangurambaga mu baturage kugirango ubu buryo bukoreshwe mu buryo burambye nkuko Me. Amida Furaha akomeza abivuga.

Ati "ni ugufasha abanyarwanda baguye mucyaha kugirango babone ubutabera kandi ubutabera mu buryo bwihuse, Abavoka n'abantu bose bari munzego z'ubutabera ni ubukangurambaga ku bantu bakekwaho icyaha, niba mu mitima yabo bemera ko bakoze icyaha nta mpamvu yo kurushya ubutabera".      

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison avuga ko ubu buryo bugabanya amakimbirane hagati y'abagiranye ikibazo binyuze mu bwumvikane ndetse babifashijwemo n’inkiko gusa ariko imanza ni nyinshi ku mubare muto w’abacamanza bari mu gihugu.

Yagize ati "hari amabwiriza y'umushinjacyaha mukuru n'amabwiriza ya Perezida w'urukiko rw'ikirenga yashyizemo ingingo ivuga uburyo bugiye gukoreshwa bagakora uko bashoboye kose kugirango uwahohotewe cyangwa uwakorewe icyaha wanatanze ikirego amenyeshwe".      

Iyi nama iteraniye mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 5 aho impuguke mu byamategeko bari gusesengurira hamwe uburyo buri gufasha abaturage mu gihe cy’umwaka bumaze butangijwe mu Rwanda ariko hanigwa uburyo imbogamizi zigenda zigaragara zacyemurwa.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Oct 10, 2023 - 13:47