Intelpol z'ibihugu 11 by'Afurika biteraniye i Kigali mu nama nyunguranabitekerezo

Bimwe mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba biravuga ko guhuza ubufatanye mu kurwanya ibyaha bizatuma hongerwa umutekano muri ibyo bihugu ndetse byoroherwe gufata no guhana abanyabyaha bakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

kwamamaza

Kuri uyu wa 2 i Kigali mu Rwanda hateraniye abahagarariye Intelpol mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba barimo abo mu nzego z’iperereza n’ubugenzacyaha no muri Polisi.

Iyi nama y’iminsi itatu igamije kwiga ku guhanahana amakuru no guhuza ibimenyetso mu gihe umunyabyaha ashobora gukora icyaha mu gihugu kimwe agahungira mu kindi nkuko Col. Ruhunga Jeannot umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) abivuga.

Yagize ati "iyi ni inama ihuza abakuru ba Intelpol mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, muri Polisi cyangwa urwego rw'ubugenzacyaha haba harimo urwego rushinzwe Intelpol, icyo ikora ni uguhuza amakuru hagati y'ibihugu, hagati y'inzego zishinzwe ubugenzacyaha kugirango bifashe gukurikirana abagizi ba nabi, hagahanahanwa amakuru amategeko agakurikizwa noneho abashakishwa bagakurikiranwa". 

Umunyamabanga mukuru wa RIB Col. Ruhunga Jeannot akomeza avuga ko u Rwanda nk’igihugu gifite aho kigeze mu ikoranabuhanga mu gushakisha no gufata abanyabyaha bambukiranya umupaka cyiteguye gusangiza ubwo bumenyi ibyo bihugu kuko byose bibigiriramo inyungu.

Yagize ati "twebwe tugeze kure mu guhuza amakuru y'inzego, urwego rw'ubugenzacyaha rufite Intelpol mu nshingano rwahuje amakuru n'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka ruhuza amakuru n'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro ku buryo amakuru yose ahita agaragara [..........] ibyo nibyo bagenzi bacu baje kureba uko tubikora, aho tugeze nabo babe babyigiraho nabo bakomeze bahuza amakuru bitugirire inyungu twese".   

Bamwe mu bitabiriye iyi nama baragaragaza ko ubumenyi bazakura aha buzabafasha guhashya abanyamabyaha binjira mu bihugu byabo nkuko bivugwa na Adu Erazis komiseri wa Polisi mu birwa bya Comores.

Yagize ati "Ndishimye cyane kuba ngiye guhura n’abaturanyi n'inshuti zacu bitabiriye iyi nama, ni mu buryo bwo guhanahana amakuru no mu buryo bwo gukorera hamwe kandi bizadufasha gufata abanyabyaha ku mipaka hagati y’ibi bihugu".

Ni inama nyunguranabitekerezo ibaye ku nshuro yayo ya 2 ikaba yitabiriwe n’ibihugu 11 byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba, yatangiye kuri uyu wa 2 ikazarangira ku wa 5 w’icyi cyumweru iri kwiga kubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya gufata no guhanahana abanyabyaha bambukiranya imipaka.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 26, 2023 - 07:41