Nyange: Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we, yishyikirije Polisi ahobera ibendera

Umugabo wo mu karere ka Musanze arakekwaho kwicisha umugore we ibyuma n'amabuye, akamwambika ubusa, nyuma y'icyo gikorwa yishyikiriza Polisi, ahobera ibendera. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bemeza ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho urugomo.

kwamamaza

Ibi byabereye mu mudugudu wa Bazizana, akagari ka Muhabura. Nyakwigendera witwaga Nyirambanjinka yahitanwe n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bikekwa ko yakorewe n’umugabo we, Ndimubanzi bari basanzwe barashakanye.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ari mu gitondo, ubwo abaturage babwiwe n’inzego z’umutekano ko Ndimubanzi ari we wamwishe, nyuma akishyikiriza kuri sitasiyo ya Polisi.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye Isango Star ati: “Yamwishe nabi, yamukubita niba ari ibisu [ ibyuma] niba ari ibiki! Nuko yishyikiriza Polisi, ahobera ibendera.”

Undi muturage yagize ati: “Twahageze dusanga koko yamwiciye aha, ariko asa n’umujyana mu cyumba."

Abaturanyi bavuga ko Ndimubanzi yari asanzwe azwiho ibikorwa by’urugomo rukabije birimo gukubita umugore we. Hari n’abemeza ko yajyaga yitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma.

Amakuru kandi yemezwa n'abaturage n'ubuyobozi avuga ko Ndimubanzi yaramaze igihe gito afunguwe, aho yarakurikiranyweho icyaha cyo kugerageza gufata umwana ku ngufu.

Umuturage umwe, ati:"Bamufungaga kenshi ariko ukabona arasohotse! Kandi umuhoro aba yawukenyereyeho."

Undi ati:"Agendana ibikoresho by'imihoro, ibisu ( ibyuma), natwe nk'ubuyobozi yaduhigiraga."

Abaturage barasaba ko yahanwa n'amategeko kubera ko ubusanzwe adatindayo.

Umwe ati:" Ubundi aratindayo ko bamuzanye, baramurekuza akaza kumara abandi!"

SP Jean BOSCO Mwiseneza; umuvugizi wa Polisi yu Rwanda yabwiye Isango star ko Nyakwigendera yajyanywe kwa muganga, mugihe umugabo we Ndimubanzi ari mu maboko y'ubugenzacyaha, aho agiye gukurikiranwa n'amategeko.

Ati:" yaje avuga ko yakingiranye umugore we, umugore akaza kunigwa n'ikintu bikamuviramo gupfa. Yaje asa nugiye gutanga amakuru. Haracyakorwa iperereza, ariko ikigaragara ni uko barwanye akamwica."

Nyakwigendera NYIRAMBANJINKA asize umwana umwe. Umugabo we Ndimubanzi ari mu maboko y'Ubutabera, aho iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane  uko icyaha cyakozwe ndetse n'impamvu yacyo nyakuri.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- Nyange mu karere ka Musanze.

 May 12, 2025 - 15:58