Nyamasheke: Uruhurirane rw’ibibazo birimo ibyugarije umuryango, intandaro yo gukomeza kwiyongera kw’abana bagwingira!

Bamwe mu baturage baravuga ko kutagabanuka kw’abafite imirire mibi n'igwingira birushaho biterwa n'uruhurirane rw'ibibazo birimo ubukene, imihanda ibaheza mu bwigunge bikabangamira abakabazaniye ibyo bavangira amafunguro nk’ indagara n'ibindi…. Icyakora Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana mu ntego yo kurandura imirire mibi n'igwingira bwihaye, buvuga ko aka karere karashyiriweho umwihariko.

kwamamaza

Mugihe imibare ijyanye n’igwingira n'imirire mibi igaragaza ko bigenda bigabanuka, mu karere ka Nyamasheke siko bimeze kuko ahubwo irushaho kwiyongera umunsi ku wundi kandi ibikorwa ahandi mu kuyirwanya naho bihari.

Kubisobanura ni ihurizo rigora buri wese, ariko abaturage batunga agatoki ahari ikibazo gikomeza kongera iyi mibare.

Umwe mu batuye mu Murenge wa Karengera, yagize ati: “ahantu navuga bitugorera ni ikibazo cy’indagara! Kugira ngo indagara zitugereho, nka hariya bazikura ku Kivu ntaho bazinyuza! Baragira ngo baze nkuko imvura yaguye, ntawe ukije kuko ntibari butege moto ngo ibageze hano kandi nta muhanda!”

Undi yagize ati: “turahinga ariko ikirere kikatwangira, umusaruro ukabura. Ibyo tubonye tugerageza kubisaranganya ariko bikanga bakagwingira! Wenda mu bucuruzi nabwo turagerageza ariko bikanga kubera ikibazo cy’imihanda.”

“ tuba twakoresheje ibishoboka byose ariko ni ubukene! Ninjiza amafaranga 1200 ku munsi, ntabwo gihagije kuko iyi saha ikiro cy’ubugari kigura 800Fr, ubwo imboga, igi, agasoya, ibitoki n’ibirayi ntabwo byavamo!”

Umubyeyi umwe ufite umwana ufite kimwe muri ibi bibazo avuga ko yagerageje guhinga ariko bikanga! Ati: “ni ukuri babiri bayigiyemo ahubwo umwe yaranapfuye! kugira ngo ayijyemo nyine ni ukubera kudahinga. Kugira ngo umwana azarye ni ukuzajya kudeya kandi ufite umurima wahingamo!”

MUHAYIMANA Joseph Desire; Umuyobozi w'agateganyo w’akarere ka Nyamasheke, asanga impamvu ari uko abaturage bataragira umuco wo kwita ku bana no kumenya kubategurira indyo yuzuye.

Ati: “ariko ababyeyi bo mu giturage cyacu imirenge iza ku isonga hari uwa Karengera, ukajya Cyato n’ahandi...hari abaturage ubona bakora cyane. Ubona ko banagenda, bagenda saa kumi n’imwe z’igitondo bakagaruka izindi saa kumi n’imwe, bikagaragara ko nta mwanya bagira wo gutegura indyo yuzuye yo guha abana babo.”

INGABIRE Assoumpta; Ubuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, avuga ko n'ubwo imibare y'abana bari mu mirere mibi n'igwingira yazamutse mu karere ka Nyamasheke, bafashe ingamba ku buryo bamenya ikibazo nyakuri kibitera ku buryo bitabwaho by'umwihariko.

Ati:bari kuri 34% basubira inyuma bajya kuri 37.4%, tuzasoza icyumweru nyuma y’igihe gatoya tumenye neza abana bagwingiye n’abari mu mirire mibi, duhite dufata gahunda yo kubavura no kubitaho, hanyuma nyine no gukomeza kwigisha ababyeyi, byibura icyumweru kikazasiga hari ikintu basigaranye mu mutwe wabo.”

Imibare igezweho igaragaza ko muri aka karere ka Nyamasheke, imirire mibi n'igwingira mu myaka itatu ishize yagize ikomeza kuzamuka, aho kumanuka. Yavuye kuri 34%, ubu igeze kuri 37.4%, mu gihe intego y'igihugu ari iy'uko umwaka utaha w’ 2024 ugomba gusanga iyi mirire mibi n'igwingira yaragabanyijwe igeze ku kigereranyo cya 19%.

Gusa abaturage basaba ko kurwanya imirire mibi n'igwingira muri aka karere bitajengekerwa, hagakorwa inyigo igaragaza neza ikibazo gihari kuko ubusanzwe ari n'akarere gaturiye ikivu, aho abaturage babona n'isambaza biboroheye.

Minisiteri y'ubuzima, RBC, n'abandi bafatanyabikorwa bavuga ko  Nyamasheke hagiye kwitabwaho nyuma y'uko hatangirijwe ubukangurambaga bugira buti:" Hehe n'igwingira, twite ku buzima bw'umubyi utwite n'umwana, imirire n'isuku, dukingiza abana inkingo zose”.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamasheke.

 Nov 29, 2023 - 14:03