
Nyamagabe: Umukekuru wamamaye nka Ngera arashima kuba batagihezwa
Oct 7, 2024 - 11:47
Umukecuru wahimbye indirimbo Ngera ikamwitirirwa arashimira leta y'u Rwanda uburyo ifata kimwe abanyarwanda, ntawe uhezwa. Uyu mukecuru uzwi ku izina rya Ngera, ubusanzwe amazina yiswe n'ababyeyi ni MUSANIWABO Eugenie. Yavukiye ahitwa ku i Taba ku ngoma y'Umutware SEBINAGANA mu mwaka w’ 1945. Ubu atuye mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Bamba. Avuga ko yabyirutse abona we n'ababyeyi batunzwe n'ububumbyi.
kwamamaza
Mu kiganiro yagiranye n’Isango Star, yagize ati: “abo bita abasigajwe inyuma n’amateka, twabayeho tubumba inkono. Abenshi muri twe, nta masambu twigeze. Twarakobokaga cyane ndetse tukumva ko umuntu abaho nabi kandi akabaho nta masambu. Baracumbikaga nk’aha kuko hari inzu ishaje, bakabumba, bakazajya no kubumbira ahandi, nta kuvuga ngo aha baratuye, barakomeye.”
Mu bukumi bwe, Ngera yatemberanagana bagenzi be. Mu kwiyibagiza ubuzima bubi barimo, bakanywa agatabi kandi bakabikora ababyeyi batabareba. Ngo umunsi umwe bari ahantu ku musozi, mu gikombe yahabonye abatware bagenzuraga umutekano kandi bari bunyure aho bari nuko bikabagiraho ingaruka, ni ko kuburira bagenzi be mu nganzo yise Ngera. Buri umwe aho kumuhamagara mu izina rye, akamwita Ngera agakurikizaho ubutumwa bumugenewe, nawe agahisha itabi bwangu.
Ati: “twari twicaye ahantu mu kazu k’ibyatsi n’ibiti bigondamye, twiyicariye hasi twinywera agatabi ariko kugira ngo umukobwa agaragarweho ko anywa itabi muri icyo gihe byari biteye inkeke. Umutware bazamuka nka hariya, nagiye kwicira bagenzi banjye isiri nuko mbona ijisho ntacyo riri buvuge. “

“Nuko kuvuga ngo ‘mbe Ngera wabaye ute?’ ni isiri, byaje mu isiri. ‘ mbe Ngera, uko nabaye kuramaze’ agakono kitabi kamaze kurigita neza neza. Turashidika n’amajwi meza nuko abatware bahagarara gake bariyumvira, bati ‘abantu bameze neza, baranezerewe’ nuko baritambukira.”
“icyo gihe ntibamenye ibyo ari byo, ntibamenye ibyabaye!”
Indirimbo Ngera yamamaye ityo, imenyekana mu gihugu hose iranamwitirirwa. Mukecuru MUSANIWABO ngo ashobora kuyikoresha anyuzamo ubutumwa bushima, ubunenga, ubukebura, ubwamamaza, iminsi mikuru, ubukwe n'ibindi.....
Ngera ntabwo yize ariko ubuhanzi bwe bwamuhuje n'abize nuko ahabwa amahugurwa, yitabirana inama zikomeye. Iyo umurebye ubona ajijutse ku buryo ari mu bavuga rikumvikana i Nyamagabe. Afite inzu yubakiwe n'amatungo amuha ifumbire.
Ashingiye ku buzima we na bagenzi bakuriyemo bamwe bakinarimo, mu gushimira leta y'u Rwanda ku ruhare igira mu kubashakira imibereho myiza, yahimbiye Indirimbo u Rwanda na Perezida Kagame ariko ntiratunganwa muri studio.
“Ni Paul Kagame wangejeje kuri byinshi. Yangejeje ku iterambere ry’ u Rwanda, atuma nshobora kwimakaza n’ubuhanzi bwanjye aho ndi hose. Ikindi tukaba turi abanyarwanda, naho ubundi twabaga mu banyarwanda tutari bo! Ubu turi abanyarwanda nk’abandi, ntitugihezwa, ntitukinenwa. Twajyaga kuvumba aho ubukwe bwabaye nuko bakaturebera urwabya rwo kuduhamo inzoga, tukicara nka hariya mu nkike gusa, ngo have udasangira n’abatwa! Urumva uko byari bimeze?!”
Ngera yifuza ko mu gukomeza kuzamura imibireho myiza y'abari barasigajwe inyuma n'amateka, hajya hafatwa umuryango umwe ugatuzwa mu bandi baturage. Niba ari umudugudu wubatswe ntube ari uwabo gusa, ahubwo hakaba harimo n'abandi baturage ku buryo imyumvire yabo izamuka: yaba ku iterambere, isuku, kujyana umwana ku ishuri, kwihangira imirimo n'ibindi....
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


