Abagore bakora ubucuruzi beretswe amahirwe ari mu isoko rusange ry’Afurika

Bamwe mu gore bakora ubucuruzi buciriritse baravuga ko hakiri imbogamizi ijyanye no kutagira amakuru ahagije ku byo bakora kugirango bateze imbere ubucuruzi bwabo ndetse banabugeze ku rwego mpuzamahanga.

kwamamaza

Ni ihuriro ryatangijwe kuri uyu wa 3 ku itariki ya 15 ikazageza ku ya 16 Ugushyingo, rihuriyemo abagore bakora ubucuruzi bunyuranye mu Rwanda ndetse no muri Afurika rigamije kugaragaza amahirwe n’imbogamizi biboneka mu isoko rusange ry’Afurika kugirango babashe kuryitabira nkuko Agatesi Marie Laetitia Mugabo ukuriye komisiyo y’abagore muri Pan African Movement Rwanda yateguye iri huriro abivuga.

Ati "nkurikije imbogamizi ziri muri iyi nama zagaragajwe, icyagaragaye amakuru ntayo abantu bari bafite cyane cyane abagore, ntabwo bari bazi amahirwe ahari ariko bagerageje gusobanurirwa ni nayo mpamvu twatumiye ibigo byose bifite aho bihuriye n'isoko rusange ry'Afurika".    

Nibyo koko ngo nta makuru bari bafite ariko ngo hari icyo batahanye ndetse n’ingamba zinyuranye, nkuko bivugwa na bamwe muri abo bakora ubucuruzi butandukanye baturutse impande n’impande.

Umwe ati "bitewe n'ibiganiro twakiriye twasanze ibintu byinshi tutari tuzi ariko uyu munsi twabashije gusobanukirwa". 

Undi ati "isoko rusange twari turizi ariko nta makuru ahagije twari turifiteho, icyo numvishijemo ni uko abagore tugomba gutinyuka tukajya natwe kuguza amafaranga nk'abandi tukiteza imbere".  

Musoni Protais umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira agaciro n'iterambere by'Umunyafurika, (Pan-African Movement Rwanda), avuga ko kugirango amasezerano y’African Continental Free Trade Area, isoko rusange ry’Afurika ashyirwe mu bikorwa ari uko imbogamizi zihari zikwiye kuvaho maze bagakuraho imipaka y’imyumvire ibatanya.

Ati "iyo mwumva ko mwese muri Abanyafurika ikibatandukanyije ari umupaka gusa mushobora kujya muwurenza amaso, atari ugutegurira isoko ry'u Rwanda gusa ahubwo ugategurira isoko ry'aho mwegeranye". 

Amasezerano y’isoko rusange rihuriweho n’ibihugu by’Afurika (African Continental Free Trade Area) amaze imyaka igera kuri itanu ashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuko yasinywe ku itariki ya 21 Werurwe 2018 ariko kugeza ubu akaba ataratangira kwerekana umusaruro uyaturutsemo kubw’impamvu zitandukanye z’ibihugu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 16, 2023 - 14:26