Huye/ Kinazi: Babangamiwe n'isoko ririmo ibinogo n'imikoke bibatera impanuka

Mu karere ka Huye bamwe mu barema isoko ryo kuri "Arete" mu murenge wa Kinazi baravuga ko basigaye batinya kurijyamo batinya ko bashobora kugwa mu binogo n’imikoke birimo, bagasaba ko ryakubakirwa rikareka kubatera impanuka.

kwamamaza

Santere yo kuri "Arete" iherereye mu murenge wa Kinazi, izwi cyane n’abanyura mu muhanda Kigali-Butare, dore ko n’ibinyabiziga bihagera bigahagarara abagenzi bakagura amata. Isoko rihari, abarirema bagaragaza ko ribateye inkeke, zishingiye ku kuba riri ahantu hahanamye, rikabamo imikoke igora bamwe kuyisimbuka.

Ni isoko kandi rishobora guteza inkangu ku nzu z’ubucuru ziri munsi y’umuhanda, bitewe n’umuvu w’amazi uba umanuka muri iyi mikoke mu gihe cy’imvura.

Abaturage bakifuza ko ryakubakwa n’ubwo babona risa n’iryirengagijwe kuko babisabye kuva mu 2019, ariko imyaka igiye kuba ine nta kanunu ko kuryubaka.

Umwe yagize ati "ririya soko ryo kuri Arete riri ahantu hahanamye haca imikuku, ryateza impanuka kubera ko umuntu ashobora kwanura n'imvura iba igwa akikubitamo ugasanga impanuka iravutse, turasaba ko badutera inkunga bakaritwubakira byadufasha cyane ".

Undi yagize ati "iriya mikoki kugirango ujye kuyisimbuka imvura yaguye hari n'igihe bamwe bagwamo bakavunika, twasaba ko ryakubakirwa nibura umuntu akabona uko yajya yambuka agenda, no gucuruza abacuruza bakabona uko bacuruza nawe uhaha ukabona uko uhaha utanyagirwa".     

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye, Kamana Andre, we agaragaza ko igisubizo cyo kuryubaka ngo gifitwe n’abikorera aho bakwiye guhuza imbaraga bakaryubaka.

Yagize ati "gahunda y'igihugu n'iyuko leta ifatanya n'abikorera kugirango muri bwa bufatanye bashobore gukora igikorwa kigaragara, twakoze ubukangurambaga, ubu leta ntabwo yinjira ubwayo mu kubaka amasoko ahubwo barwiyemezamirimo turafatanya,icyo twasaba n'aba Kinazi nuko bakora ibishoboka nkuko twagiye tubijyamo inama kenshi yuko bishyira hamwe kugirango bashobore kuba nabo ayo mahirwe atabacika bashobore kwiteza imbere nk'abantu basanzwe bahakorera ibikorwa bitandukanye".       

Mu gihe cyose iri soko ryaba ryubatswe ngo ryarushaho gutanga umusaruro ku baturage kuko abatangiye kuricikamo batinya impanuka za hato na hato rya batera, bakongera kurirema ku bwinshi bikabateza imbere ariko bikanongera umusaruro w’ibyo igihugu kinjiza bivuye mu misoro.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Dec 12, 2022 - 07:25