Nyamagabe: barasaba inkunga y'ibiribwa kubera inzara

Abatuye mu Murenge wa Musebeya baravuga ko bugarijwe n'inzara ibugarije bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwabasabye guhinga nyuma ibyo bahinze bikarandurwa hacibwa amatarasi y'indinganire. Kuri ubu barasaba imfashanyo y'ibiribwa. Gusa Ubuyobozi ntibwemera ko ari bwo bwateje inzara mu baturage, buvuga ko ahaciwe amaterasi, ari ahari harahinzwe imyaka yera vuba.

kwamamaza

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko bajya guhura n'inzara mu mwaka ushize ubuyobozi bwababujije guhinga kugira ngo imirima yabo izakorwamo materasi yindinganire.

Uwo mushinga ngo waje gutinda gutangira, abaturage babwirwa guhinga noneho. Imyaka igiye kwera, wa mushinga waratangiye nuko imyaka yabo mu mirima irimo ibishyimbo, imyumbati, ibijumba ...irandurwa.

Ubwo umunyamakuru w'Isango Star yageraga muri uyu murenge, umwe mu baturage bagizweho ingaruka naabyo, yagize ati: "mukwacyenda ntitwahinze, mukwa kabiri turatera nuko twa tujumba tudutunze baraza baratentebura."

Undi ati:" barabivuzr nuko nyuma yaho hacamo akantu nuko baravuga ngo abafite imishike bose nibahinge. Ubwo tujyamo twese turahinga twanga ko bazahatwara. Ubwo rero bahita baza baca amatarasi ubwo baturandurira imyaka gutyo none inzara...tumerewe nabi muri make."

Bashimangira ko bwa mbere bateguzwa ko hagiye gucibwa amatarasi y'indinganire baretse guhinga imirima yabo ariko nyuma yo gusabwa kongera guhinda nibyo imyaka yabo yaranduwe! 

Umuturage umwe ati:" baraje bararandura koko: ibishyimbo, amasaka, imyumbati, ibijumba..... njyewe ni ibijumba bandanduriye, narimfite n'amashaza byose baraje bararandura, byose nta kintu na kimwe bansigiye! Mu gihombo byaduteje; rwose inzaraturayifite nta nubwo tuzanayikira"

Undi ati:" turi guhaha bituvunye! Ubuse tubayeho dute ko ari inzara!"

Ku rundi ruhande ariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Musebeya, NKURIKIYIMANA Pierre, ntiyemeranya nabaturage. Avuga ko aho amatarasi yakozwe ari ahari harahinzwe imyaka yera vuba kandi yari yarasaruwe.

Ati: " nibyo, hari igihe cyageze tubwira abaturage ko bazakora amaterasi ariko uwo mushinga utinda gutangira. Nyuma tuza gusubika igikorwa cyo kuyakora noneho duhita tubwira abaturage ngo bahinge imyaka yera vuba. Igikorwa cyagombaga kuba cyaratangiye mu kwezi kwa karinndwi ariko kigeza mu kwa cyenda kitaratangira!"

"Baturage rero barabisabye babyumvikanaho n'ubuyobozi nuko mu kwezi kwa cyenda barahinga ...tubasaba ko bahinga imyaka yera vuba: ibishyimbo, ibirayi...rero byagimbaga gusarurwa mu kwezi kwa kabiri gushyira ukwa gatatu. Aho rero niho twatangiye gukora amaterasi, aho inyaka itari yera ntabwo twigeze tuhakora amaterasi."

Imirima yabaturage bo mu murenge wa Musebeya yakozwemo amatarasi yindinganire iri ku buso busaga hegitari 61.   

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star_Nyamagabe.

 Jul 25, 2024 - 12:35