Kirehe : Iyangirika rikomeye ry'ishyamba kimeza rya Ibandamakera rihangayikishije abahaturiye

Abaturiye ishyamba kimeza rya Ibandamakera riherereye mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe, bahangayikishijwe n’iyangirika ryaryo, aho byatumye ubuso bwaryo bugabanuka buva kuri hegitari 160 zisigara ari hegitari ariko biyemeje kurinda ahasigaye n’inyamaswa ricumbikiye.

kwamamaza

Ishyamba kimeza rya Ibandamakera,riri mu kagari ka Nasho umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe,iyo urigezemo usangamo ibiti bitandukanye n’inyoni z’ubwoko bwose. Ritarangirizwa ryari rifite hegitare 400 habariwemo n’ibice birikikije ariko magingo aya hasigaye hegitare 170.

Ni ibintu abaturage barituriye,bavuga ko bibabaje kuko mbere ryari ishyamba rinini riteye ubwuzu ku buryo n’abavumvu babonaga aho bagika imizinga,ariko ngo nyuma y’uko ryangirijwe,umusaruro ukomoka ku bworozi bw’inzuki waragabanutse.

Gusa kuri ubu bafite intego yo gufatanya n’ubuyobozi kuribungabunga, kugira ngo n’agace gasigaye ntikazangirike.

Akarere ka Kirehe kubufatanye n’ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije  REMA,barimo gutunganya ishyamba kimeza rya Ibandamakera hongerwamo ibiti, dore ko ubuso bwaryo nyirizina hatabariwemo ibice birikikije bwari hegitari 160 ariko magingo aya rikaba risigaye kuri hegitare 68,bityo abaturage barasabwa gukomeza kubungabunga icyo gice gisigaye.

Ibi bikaba bivugwa na Nsengimana Janvier, umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere.

Yagize ati "icyo dusaba abaturage, turasaba rero ko izo zisigaye zibungabungwa abantu bakirinda kujyamo gutema haba kwica udukoko turimo, bakirinda kuragiramo bakaragira ahagenewe kuragira, bya biti bya gakondo bigiye birimo bikomeze bimere hahinduke ritangiritse".    

Mu bindi akarere ka Kirehe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako bateganya gukora muri iri shyamba kimeza rya Ibandamakera,hari umushinga wo kuzahashyira ibikorwa by’ubucyerarugendo bushingiye ku muco nk’uko bikomeza bisobanurwa na Dr. Gashumba Damascene,umuyobozi w’umuryango REDO.

Yagize ati "ubu turi kuribungabunga tugamije ko ryagera no kubukerarugendo, hari ishyamba ryiza riri mu bwoko bw'inyoni 124, ririmo ibiti birenze amoko arenze 130, ririmo inyamaswa nyinshi ku buryo byatera imbere".  

Mu gukomeza kurinda ishyamba kimeza rya Ibandamakera ndetse no kubungabunga igishanga cyaryo,hatewe imigano igera ku 1500. Ni mu gihe kandi,abaturage baryegereye bo mu kagari ka Nasho bagira uruhare mu gucunga umutekano w’inyamaswa zirimo,aho bafatanya n’ubuyobozi gufata ba rushimusi baza guhigamo inyamaswa zirimo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Mar 28, 2023 - 09:16