Nyabugogo - Kamenge: Abakora uburaya barashinja ubahagarariye kubarira inkunga bagenewe

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya bo mu mudugudu wa Kamenge mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali barashinja ubuyobozi bwa koperative yabo kubariganya inkunga, nyuma yuko babwiwe kwibumbira mu matsinda bagahabwa inkunga y’imfashanyo izabafasha kwihangira imirimo bakabasha kuva muri uyu mwuga.

kwamamaza

Aba bakorera umwuga w’uburaya ahazwi nko mu Kamenge mu kagari ka Nyabugogo kari mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko mu rwego rwo kugirango bave muri uyu mwuga ugayitse bashake ikindi bakora dore ko ngo bawumazemo igihe kinini, babwirijwe kwibumbira mu matsinda maze bakagenerwa inkunga izabafasha kwihangira umurimo, gusa ngo barategereje baraheba aho bavuga ko aya mafaranga aza ahubwo akaribwa n’abayobozi b’aya matsinda ndetse n’abo bishakiye muri bo.

Umwe ati "ibyo turabyumva ariko ntabwo izo nkunga twari twazibona ntiturazigeraho, batubwiraga ko bazajya baduha amafaranga tukiteza imbere tukava mu mwuga w'uburaya, izo nkunga ntazo twigeze tubona".   

Undi ati "twaherutse batubwira ngo inkunga zirahari ariko iyo urebye nkatwe rubanda rugufi ntabwo bajya bayaduha ahubwo usanga umuntu wifashije ariwe bajyanye ukumva ngo bamwe bayabonye abandi ngo ntayo babonye cyane ko hari n'amatsinda bari bashyizeho ariko ntawe nabonye bateje imbere ngo abe yanareka ubwo buraya".  

Nyiranshuti Mireille, umwe mu batowe ngo bahagarariye abakora uyu mwuga w’uburaya muri ako gace arahakana ibyo avugwaho byo kubarira inkunga ahubwo akavuga ko iyo nkunga bayemerewe ariko itarabageraho bityo ko barindira bakazahabwa ibyo bemerewe ariko bishyize hamwe.

Ati "njyewe ndi umwe mu bantu indaya zifuje ko nabahagararira, ubuyobozi bwaba ari ubwa Avega, abantu bose bashinzwe kurwanya ihohoterwa ku bantu bakora umwuga w'uburaya baraje batwigisha uburyo tugomba kujya mu matsinda ya mafaranga umuntu yakuye mu buraya akajya agerageza akizigama, ibyo bindi by'amagambo ngo hari inkunga zishobora kuba ziza ngo abantu bamwe ntibazibone ntaziraza".     

Ni mugihe nubundi abakora uyu mwuga w’uburaya bakomeza kwisabira abaterankunga bakavuga ko nkuko hafashwa abandi batishoboye nabo bafashwa bakihangira umurimo wabateza imbere kuko nko muri uyu mudugudu wa Kamenge Nyabugogo habarizwa indaya zisaga 90 zose.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 4, 2024 - 15:43