Ninde uzabazwa igihombo cy’imyaka y’abatishoboye yaranduwe ngo bubakirwe nyuma ubuyobozi bukivuguruza?

Abaturage batishoboye basenyewe n’ibiza bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu baravuga ko batewe igihombo gikomeye nuko inzego zinyuranye zababwiye gushaka aho bazubakirwa ariko nyuma bamaze kurandura imyaka yabo no gutema intoki zari ziri ahemejwe, ubuyobozi bukivuguruza. Nubwo hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge ntaho bubasha gusobanura uwabazwa iki kigombo cyatejwe abatishoboye, gusa buvuga ko byakozwe mu rwego rwo kubatuza heza.

kwamamaza

Abatishoboye batuye mu murenge wa Shyira wo mu karere ka Nyabihu, basenyewe nibiza, bavuga ko mu bihe binyuranye inzego zinyuranye zasuye ubutaka basigaranye nuko zikemeza ko hakwiye kubakwa.

Bavuga ko bagasabwe gutegura ibyo bibanza nuko bituma barandura imyaka yari ihinzwemo ndetse banatema intoki ariko nyuma ubuyobozi bukagaruka bubabwira ko hatacyubatswe.

Ubwo umuyamakuru wIsago Star yasugara aka gace, umuturage umwe yagize ati: natwe byadutuguye kabaturage! Nkanjye wari umaze gutema insina zanjye kuko ubuyobozi bwari bumaze kwemeza ikibanza. Natangaje no kumva inkuru nazaniwe nabaturage duhuje ikibazo bari basuwe nuko numva bavuga ko ngo ubuyobozi bwAkarere buvuze ko ibyibibanza bihindutse. Bivuze ko bivuguruje kubyo bari bemereye abaturage.

Undi ati: twebwe nkabaturage, ibi bintu birenze umupaka kuko ubuyobozi bwakagombye kutureberera nibwo buri kudushyira hasi! Nibwo buri kutwica! Nonese nkubu baravuze bati abaturage nibashake ibibanza. MINEMA ihageze nkinshuro ebyiri. MINEMA yemeza ibibanza ite? Yo yabyemeje yaribeshye? Akarere karabivuguruje! Niba ari Visi Meya.

" twumiwe, nta kintu twabona twakora uretse nkamwe mwatuvuganira wenda hejuru."

Aba baturage bagaragaza agahinda batewe nigihombo cyo kurandura ibiribwa byari bihinzwe kuri ubwo butaka bagombaga kubakirwaho, kandi muri iyo miinsi no kurya byari bigoranye cyane.

Umwe ati: agahinda ko karakabije, ntawabona ukuntu abivuga! Reba ibitoki nibyo nakuraga ibyo kurya ngaburira abana. Dore ku ishuli bari kubirukana tukavuga tuti ese ko bari babisuye, imashini yivuguruje ari uko twatemye ibidutunga? Rwose ni ukutwica nabi, namwe mubirebyemwadukorera ubuvugizi kuko turi kubireba tukumirwa.

Undi ati: izi nzego zivuguruzanya, ese biri kuva he? Reba ibitoki byagiye hasi! Nabo ubwabo bari kuvuguruzanya!"

Isango Star yashatse kumenya icyo ubuyobozi bwAkarere ka Nyabihu bubivugaho ariko mu nshuro zose yagerageje guhamagara kuri telefoni umuyobozi wAkarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage, uri mu iki gikorwa kugira ngo tumenye icyabaye ndetse naho aba baturage batishoboye bazagarurira iki gihombo, ntiyigeze yitaba.

Nyuma yumunsi umwe umunyamakuru yongeye kumuhamagara, yamubwiye ko agiye kubikurikirana agatanga amakuru saa tanu, gusa kuva iyi nkuru irinze itangazwa nta kindi aratangaza.

Gusa Ndando Marcel; Umunyamabanga nshingwabikorwa wUmurenge wa Shyira yemeza ko hari ibindi bipimo byari bafashwe nikigo cyigihugu gishinzwe amazi numutungo kamere, Rwanda Water Board. Avuga ko byose byakozwe kugira ngo umuturage atuzwe heza.

Ati: icyari kigambiriwe ni ukugira ngo wa muturage ature ahantu heza. Ubwo rero hari ibipimo bya RWB yohereje, biza kwerekana ko ari aha naha. Rero ejo nibwo twazanye tamplet.

Abaturage batewe ibyago nibiza byimvura bikanabasenyera amazu, by’umwihariko abatishoboye bo mu kagali ka Mpinga ko mu murenge wa Shyira, hari n’abavuga ko bari bemerewe kubakirwa ariko bigahinduka, nyuma yaho ubuyobozi bugarutse buvuga ko bazavururirwa.

Nimugihe bigaragara ko izo nzu zasigaye zihagaze ndetse zigaragaza ibimenyetso byo kubagwaho, nkuko bigaragara muraya mashusho.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/SByG-QC2Lt8?si=cLo6Gyg9mMJI8CyO" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star Nyabihu.

 Apr 25, 2024 - 14:27