
Julius Malema yimwe visa y'Ubwongereza ku mpamvu yise gucecekesha ibitekerezo bitandukanye
May 8, 2025 - 10:23
kwamamaza
Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Julius Malema, yatangaje ko yimwe visa yo kujya mu Bwongereza kwitabira inama iteganyijwe kuba tariki ya 10 Gicurasi (05) 2025 kuri Kaminuza ya Cambridge. Malema, uyobora ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF), yavuze ko icyo cyemezo nta mpamvu ifatika gifite, agashimangira ko abibonamo igikorwa cyo gucecekesha ibitekerezo bye bitandukanye n’iby’abategetsi bo mu bihugu by’i Burengerazuba.
Ibaruwa BBC yabonye itari igenewe itangazamakuru yandikiwe Godrich Gardee, umuyobozi wungirije wa EFF, n’ambasaderi w’u Bwongereza muri Afurika y’Epfo, Antony Phillipson, ivuga ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itashoboye gusuzuma ku gihe ubusabe bwa visa ya Malema kubera ibihe bya konji n’ibisabwa byinshi mu kuyisuzuma.
Phillipson yasabye imbabazi ku giti cye, anemera ko ibi byatengushye EFF, cyane ko basabye visa kare kandi barishyuye serivisi zihutirwa. Yavuze ko amafaranga yishyuwe azasubizwa.
Ku rubuga X, ishyaka EFF ryatangaje ko ambasade yatinze ku bushake gusuzuma iyo dosiye, kugira ngo Malema atitabira inama yiswe Africa Together Conference.
Malema ubwe yavuze ko ubwo butinde ari ubupfapfa n’akarengane.
Ubusanzwe Malema ni umunyapolitike ukunze kugaragaza ibitekerezo bitandukanye, aho anashyigikiye gahunda yo kwambura abazungu ubutaka bukaba ubwa Leta, ndetse akoresha amagambo abiba urwango ataravuzweho rumwe. Ibi byamaganwe n'amahanga, cyane Amerika n'abandi banyapolitike batandukanye bo mu bihugu by'Uburengerazuba bw'isi.
@bbc
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


