Ngoma-Murama: Barasaba kubakirwa ibiro by'umurenge ahorohereza abaturage kubona serivise

Abatuye mu tugari twa Sakara na Mvumba mu karere ka Ngoma bavuga ko ibiro byumurenge wabo wa Murama byubatse hafi y'ibiro by'undi murenge, bigatuma bakora urugendo runini bajya gusabayo serivise. Basaba ko byakimurwa bikubakwa hagati.

kwamamaza

Abatuye mu tugari twa Sakara na Mvumba baganiriye na Isango Star, bavuga ko bitewe nuko ibyo biro bimeze nk'ibyubatse mu murenge wa Rukira, iyo bagiye gusabayo serivise, ubabajije bamubwira ko bagiye i Rukira, aho urugendo bakora rubasaba gukoresha 4 000 by'amafaranga y'u Rwanda.

Umwe muribo ati:"Iyo utagiye n'amaguru uratega kuko ni hakurya muri za Rukira."

Undi ati:" Impamvu biba bibangamye ni ukubera urugendo umuntu akora."

"Kubera umurenge wacu uri kayikati na Rukira, kubabwira ngo ...biragora. N'undi wese umbajije nakubwira ngo ngiye Rukira."

Aba baturage bagorwa no kujya gusaba serivise ku biro by' Umurenge wabo bisa nibyubatse mu wundi murenge kuko ari ku ruhande, basaba ko byabegerezwa bikajya hagati haborohera kugera.

Umwe ati:"Batuzaniye Umurenge ukaza hafi tugakorera hafi hatwegereye byatubera byiza tutavunika tujya gusaba serivise kure."

Unsi ati:"Ubwo rero mwadukorera ubuvugizi, Umurenge ukaza aha muri Sakara."

Perezida w'inama njyanama y'Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, avuga ko ikibazo cy'abaturage bavuga ko ibirobyu'Umurenge wabo biri kure kandi ku ruhande bacyakiriye.

Anavuga ko umushinga wo kubyimura bikajya hagati mu baturage washyizwe mu igenemigambi ry'umwaka utaha w’ingengo y’imari, 2025/2026.

Ati:" Ikibazo kiri ku murenge wa Murama, aho ibiro biri ku ruhande ugereranyije n'umurenge ubwawo uko uteye nuko ungana.  Ibiro by'Umirenge icyo bibereyeho si ukureba inyubako, si no kureba ngo iherereye aha n'aha, ahubwo ni serivise iha abaturage. Izo serivise barazibona ariko hari abayibona bakoze urugendo rurerure, icyo ni ikibazo tugomba gukemura, twabishyize no mu igenamigambi ry'umwaka utaha."

Ibiro by'Imirenge biteganywa kwimurwa bitewe nuko byubatse ku ruhande, harimo iby'umurenge wa Murama biri ku ruhande hafi y'ibiro by'umurenge wa Rukira nko muri metero 500. Hari iby'umurenge wa Kibungo biri ku ruhande, hafi y'umurenge wa Kazo, ndetse n'iby'uwa Rurenge nabyo biri ku ruhande, hafi cyane y'umurenge wa Kazo.

@ Djamali Habarurema/ Isango Star -Ngoma.

 May 30, 2025 - 10:15