
Ngoma: Abavomaga amazi y' ikiyaga cya Sake begerejwe ivomo n'inzego z'umutekano
Jun 20, 2024 - 14:21
Abaturage bo mu kagari K'ihanika, umurenge wa Jarama bashyikirijwe ivomo rusange, bavuga ko rije kubakiza kongera gukoresha amazi mabi y'ikiyaga cya Sake,nayo babonaga bibasabye gukora urugendo runini. Ibi byakozwe ubwo hasozwaga ibikorwa by'ukwezi Kwa Polisi n'ingabo mu karere ka Ngoma.
kwamamaza
Amazi meza yagerejwe abaturage b'Akagari k'ihanika ko mu murenge wa Jarama, mu karere ka Ngoma; ni kimwe mu bikorwa by'inzego z'umutekano byakozwe ku bufatanye n'inzego z'ibanze muri iyi myaka 30.
Abo mui rwunge rw'amashuri rw'Umuka ni bamwe mu bishimira aya mazi meza bahawe, aho abakozi batekera abanyeshuri bavuga ko bagorwaga no kubona amazi batekesha, bigatuma abanyeshuri batinda kubona ifunguro ndetse bikanatinza akazi kabo.
Bavuga ko amazi batekeshaga byasabaga kuyagura avuye mu kiyaga cya Sake.
Umwe yagize ati:" hari ubwo twagiraga ikibazo cy'amazi kuko nk'ubu kugira ngo tuyabone bashyiraho abantu bari buyagure bakayakura kuri Sake. Kuzakora isuku, guteka...bikazabaho bitinze. Ubu tuzajya dutekera igihe, gukora isuku bibe ku gihe, buri kintu cyose...mbega bizajya byihuta."
Undi ati:" twebwe byatubangamiraga kuko amasaha twasorezagaho akazi yigiraga hejuru kuko amazi yabaga yatinze kugira ngo dutangire akazi hakiri kare. Tugatangira hakeye kuko twatinze kubona amazi. Imbogamizi za mbere ni uko abanyeshuli barya bakerewe noneho ugasanga amasomo y'umugoroba ntabwo bayafatiye ku gihe."
" ariko ikintu kidushimishije ni ukuba twabonye amazi hafi l, ubu gahunda zose zigiye kuzajya zigendera ku gihe."
Umuyobozi wungirije w'urwunge rw'amashuri rw'Umuka mu murenge wa Jarama, Ngabonziza Eric, avuga ko amazi meza begerejwe ari igisubizo kuko ayo bakoreshaga buri munsi bayaguraga 150Frw ku ijerekani imwe, nabwo akaba ari amazi mabi y'ikiyaga cya Sake.
Anavuga ko ibyo byahungabanyaga ingengo y'imari igenewe ifunguro ry'abana.
Ati:" ubwo aya mazi yatwegereye hano, ntabwo tuzongera kuvunika nkuko twavunikaga dukoresha amazi menshi. Ijerekani imwe, kuva aho bayikuraga, bayituzaniraga ku mafaranga 150kandi nibura ku munsi, iki kigo gikoresha amajerekani atari munsi y'ijana. Urumva ko ni amafaranga ari hejuru cyane ugereranyije n'ubushobozi ikigo gifite.
Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, General Mubarak Muganga, yavuze ko ibikorwa bizamura imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage bikorwa n' Inzego z'umutekano babitojwe n'intore izirusha intambwe kugira ngo nyuma y'ibikorwa by'umutekano, nabo bubake igihugu bafasha abaturage kubaho neza.
Ati:" ni ibikorwa bisanzwe ni ukugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu kandi byihuse, bizamure bantu bose; harimo ibidusubiza mu kintu kijyanye n'imfu. N'amazi rero ari muti icyo cyiciro cy'abantu badafite amazi meza aho bajyaga kuyakura ...bakaba bahura n'ingona n'ibindi, guta amashuli, ubwo ubuzima buba bwadindiye."
Amazi meza abaturage b'akakagari k'ihanika umurenge wa Jarama begerejwe,aturuka mu kiyaga cya Sake agatunganywa maze akajya mu bigega bibiri bifite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 20.
Uretse ikigo cy'amashuri cy'umuka kizayavoma, n'abatuye muri ako kagari niho bazajya bavoma, aho bavuga ko batandukanye no kongera kuvoma amazi mabi y'ikiyaga cya Sake yabateraga indwara.
@Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


