![Ababyeyi barasabwa kuba hafi abana babo, kugirango impano bafite zidapfukiranwa](https://isangostar.rw/uploads/images/2022/09/image_750x_6315bea8e2d2f.jpg)
Ababyeyi barasabwa kuba hafi abana babo, kugirango impano bafite zidapfukiranwa
Sep 5, 2022 - 10:33
Minisiteri y’urubyiruko, irasaba ababyeyi kuba hafi abana babo, kugirango impano bafite zidapfukiranwa kandi zateza imbere iguhugu nabo ubwabo.
kwamamaza
Abanyempano b’urubyiruko rw’abasore n’inkumi mu ntara y’Amajyepfo, babinyujije mu kuririmba, ikinamico, gushushanya, ubugeni, firimi no gufotora bari kugaragaza impano zabo abakemurampaka nabo bakabaha amanota.
Ni ibintu abafite izi mpano bavuga ko zatangiye kubagirira umumaro, kandi bazitezeho gukomeza kubateza imbere utaretse n’igihugu cyababyaye.
Muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Dukuzumuremyi Jean Leonard ushinzwe ubuhanzi avuga ko guteza imbere abanyempano, biri muri gahunda ya leta igamije guhanga imirimo ishingiye ku bumenyi bityo ngo kugira impano k’umuntu ntawe bikwiye gutera impungenge z’uko bizamurarura.
Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, abo iri gufasha gukuza impano zabo ni abari mu kigero cy’imyaka 18-35 mu gihugu hose, ubu hakaba hari hagezweho abo mu ntara y’Amajyepfo. Ni igikorwa iyi Minisiteri ivuga ko kuva cyatangira kugeza ubu, kimaze gufasha abagera ku 2000 guhanga imirimo, nabo batanze iyindi kuri bagenzi babo.
Rukundo Emmanuel Isango Star Amajyepfo
kwamamaza