Ndagijimana Enock yongeye gutorerwa kuyobora ikipe ya Etincelles FC

Ndagijimana Enock waherukaga kwegura muri Etincelles FC, yongeye kugirirwa icyizere, atorerwa kuyobora iyi ikipe.

kwamamaza

Ni amatora yabereye mu Nteko rusange yahuje Abanyamuryango ba Etincelles yateranye kuri uyu wa 20 Ukwakira (10) 2024.

Abanyamuryango b’iyi kipe bahisemo kongera kugirira icyizere Ndagijimana Enock wari wareguye kuri  izi nshingano muri Werurwe(03) uyu mwaka kubera ibibazo bijyanye n’amikoro.

Muri aya matora, Singirankabo Rwezambuga Omar uzwi ku izina rya Député yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere. Nimugihe Umwali Belinda yatorewe kuba visi perezida wa Kabiri.

Hatowe kandi Komisiyo Ngenzuzi igizwe na Bazimaziki Damien nka Perezida wayo; Kayange JJosephaba visi peresida ndetse na Bigenimana Emmanuel wagizwe umwanditsi w’iyi komisiyo. Hatowe na Komisiyo nkemurampaka igizwe na Mabete Dieudonné nk’umuyobozi wayo; Mbonabucya Protegène atorwa nka Visi Perezida na Muvunyi wagizwe umwanditsi wayo

Iyi Komite Nyobozi ifite umukoro wo gushaka ubushobozi bufasha ikipe kuva mu bibazo by’amikoro imaze iminsi ifite, cyane ko byatumye abakinnyi bagera  aho guhagarika imyitozo.

@Gakunzi Blaise/Isango Star-Kigali.

 Oct 21, 2024 - 09:02