Amavubi yakoreye imyitozo kuri Stade nshya ya Huye

Ikipe y'Igihugu Amavubi kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, yakoreye imyitozo kuri Stade ya Huye, aho yitegura kuzakirira umukino wo kwishyura uzayihuza na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023.

kwamamaza

Kuri iki cyumweru kuri sitade nshya ya Huye ikipe y'igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya mbere nyuma yo kuva mu gihugu cya Tanzania aho yakiniraga umukino ubanza n'ikipe y'igihugu ya Ethiopia mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

Nyuma y’uko CAF imenyesheje u Rwanda ko nta kibuga cyujuje ibyangombwa ku buryo cyakwakira imikino mpuzamahanga u Rwanda rufite bityo ko imikino ya rwo ntagikozwe izajya iyakirira hanze y’u Rwanda, muri Werurwe 2022 hahise hatangira imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye.

Byari byitezwe ko muri uku kwezi kwa Kamena 2022 izaba yarangiye ku buryo Amavubi yari kuhakirira umukino wa Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ariko si ko byagenze kubera ko hari ibyari bitararangira. Inkuru nziza ku bakunzi b'umupira w'amaguru ni uko iyi sitade Amavubi azayakiriraho umukino wo kwishyura uzayahuza na Ethiopia kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022. 

Umukino ubanza wabereye kuri Uwanja wa Mkapa aho Ehiopia yakiriye u Rwanda, umukino urangira zombi ziguye miswi 0-0. 

AMAFOTO 

 Aug 29, 2022 - 09:32