
Musanze - Muko: Baratabariza umuturage uri kubaka wenyine umuhanda wa 10km watangiye kwangirika
Oct 3, 2024 - 14:54
Hari abaturage bo mu murenge wa MUKO batabariza umuhanda w’ibirometero 10 umaze imyaka irenga 2 wubakwa na mugenzi wabo wenyine bita ‘Mwisiramu’ umaze icyo gihe cyose bamwita umusazi. Abaturage basaba leta ko yabunganira nyuma yuko utangiye kwangirika kuko imbaragaza zabo aho bigeze zitihagije. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bubashimira iki cyemezo cyo kwishakamo ibisubizo no gukunda igihugu mu bikorwa ndetse bugiye kohereza abatekinisiye kugira ngo babafashe kunoza ibisigaye.
kwamamaza
Imyaka ibiri n’igice uwo bita Myasiro bita ‘Musiramu’ ayimaze we akora uyu muhanda ufite ibiremetoro 10. Bihoki Jean Damascene, Umusore w’imyaka 32, niwe uri kubaka uyu muhanda uturuka ahitwa Nyabishonga ukagera I Nyagasambu, mu murenge wa Muko ari naho nawe atuye. Avuga ko yafashe umwanzuro wo kuwubaka nyuma yuko yarabonye ko aka gace gasa nakasigaye inyuma mu iterambere nubwo bamwitaga umusazi.
Myasiro yagize ati: “ ndavuga nti uyu muhanda ngushyizeho byaba byiza kurushaho nuko nditanga ngukora igihe kingana n’imyaka ibiri n’igice. Nta bushobozi ahubwo ni ukubera gukunda igihugu nuko nkavuga nti uko biri kose iyo twicaye tukabona dukeneye gukorera igihugu cyacu maze ndavuga nti ‘reka nkore uyu muhanda. Ahubwo banyitaga umusazi, ntibavuge ngo nibura reka tumufashe n’umunsi n’umwe.”
“ bavugaga ko ndi umusazi kuko ndi gutema insina zabo cyangwa ibyangombwa byabo byabaga bigendeyemo, n’ibishyimbo. Nawe wari wakabivuga ko ndi umusazi ahubwo nakoraga ibintu byiza kugira ngo bidushimishe, bacyisangemo nk’abaturage.”

Abahazi kera bavuga ko hari mu nzitane bigoye no kubona aho banyura kuko hari hateye ubwoba nubwo batiyumvushaga ko uyu muntu wenyine yahanga umuhanda ukanyurwamo.
Umwe ati: “ hari urukoro rumeze nk’ikigunda nuko twagenda tukamera nk’abari gusesera mu kayira gatoya.”
Undi ati: “ byari ibikararanga, ari amatovu…mbese ari akayira gatoya nuko araza arakagura. Abaturage bashatse gusakuza ariko aravuga ngo njyewe ni umuhanda ndi gushaka.”
Ubu kur’uyu muhanda witiriwe ‘Musiramu’ hamaze kugera abantu benshi banahabwa ibyangobwa byo kuhubaka kuburyo hakikijwe n’inyubako zaje zikurikiye umuhanda yahanze.
Umwe ati: “bavuye hano haruguru bagera muri Kimonyi na Nkotsi. Uyu muhanda wa Musiramu bose barahaturiye, bahaguze ibibanza kubera uyu muhanda.”
Gusa ubu Myasiro n’abandi baturage basigaye bamufasha baravuga ko bisa naho ubushobozi bw’imbaraga z’amaboko yabo zirangiye. Basaba leta ko yabunganira ikabafasha.
Myasiro ati: “ icyo twasaba kuko hakirimo amabuye, Leta idufashije ikadushyiriramo ka rakirite.”
Undi ati: “ byaba byiza badushyiriyemo rakirite nuko natwe tukajya turanyuzamo igare, byaba ngombwa na moto tukazigura.”
UWANYIRIGIRA Clarisse; umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko bagiye kohereza itsinda ry’aba tekinisiye b’akarere babafasha kugira ngo inzozi zabo bazikabye.
Ati: “ icya mbere ni ukubashimira kuko navuga ko ari ukwishakamo ibisubizo ni nayo gahunda nziza cyane. iterambere umuturage agizemo uruhare ariko by’umwihariko nk’ubuyobozi tukamuba hafi. Numva rero twazaza tukawusura hamwe n’abatekinisiye, nuko tukareba ese ni ikihe kidakomeye cyane twabakorera. Kuko bamaze gukora ibirometero 10, ese haburaga ibingana iki? noneho tukaba twafatanya nabo kugira ngo izo nzozi zabo zibe impamo.”
Uretse abahoze bita uyu musore umusazi bujuje inzu nziza kur’uyu muhanda, hari n’abavuye hejuru mu misozi bimukira hafi yawo. Iyo uretse usanga uriho ibikorwa remezo binyuranye birimo amashanyarazi, isoko ndetse n’abawifashisha bajya cyangwa bajya ku shuri.
Ubu uyu muhanda ugeze aho ukoreshwa ariko ntutunganye neza kuko hari naho watangiye kwangirika.
@Emmnauel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


