I Kigali hateraniye inama rusange y'umuryango uhuza Abavunyi muri Afurika

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga ya 7 ihuza Abavunyi bakuru ndetse n’Abahuza bakuru b’ibihugu by’Afurika.

kwamamaza

Ni inama y’iminsi 2 iri guhuza abanyamuryango b’umuryango uhuza Abavunyi n’Abahuza bakuru ku mugabane w’Afurika iteraniye i Kigali mu Rwanda.

Nirere Madaleine Umuvunyi mukuru aravuga intego nyayo y’iyi nama iba buri myaka 2.

Ati "i Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya 7 y'umuryango uhuza inzego z'Abavunyi n'Abahuza bo muri Afurika, ni inama iba buri myaka 2, hazabaho inama mpuzamahanga izaganira ku buryo inzego z'Abavunyi n'abahuza muri Afurika zishyira mu bikorwa inshingano zazo cyane cyane gushyigikira gahunda y'iterambere rirambye, intego ni ukwimakaza imiyoborere myiza, uburenganzira bwa muntu ndetse n'ubutabera ku baturage".   

Bamwe mu bayitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye baremeza ko koko aha bazahamenyera byinshi biturutse ku kwigiranaho bitewe n’ibyo ahandi bagezeho.

Aimée Laurentine Kanyana umuhuza mukuru mu gihugu cy’u Burundi ni umwe mu bayitabiriye.

Ati "kwitabira inama nk'iyi bifite ikintu kinini cyane bifasha mu gihugu kubera ko ari ahantu duhurira tuvuye mu bihugu bitandukanye tukaganira duhana ibitekerezo, tukigishanya kugirango turebe ibitugora mu kazi kacu ka buri munsi, turebera hamwe igisubizo buri umwe wese yagenda agakoresha mu gihugu cye, ni inama ifasha kumenya uburyo twatunganya akazi kacu turebeye ku byiza bikorwa ahandi natwe tukavuga ibyiza dukora iwacu ugasanga twigishanyije, tugiye gukora akazi neza". 

Umuryango uhuza abahuza bakuru n’Abavunyi muri Afurika ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2012 ugizwe n’abanyamuryango aribo bihugu 47 byo ku mugabane w’Afurika washinzwe mu rwego rwo guteza imbere no kongerera ubushobozi izo nzego.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 29, 2023 - 07:59