Musanze-Kimonyi: Babangamiwe no kuba amavomo bari begerejwe yarafunzwe  

Hari abaturage bo mu murenge wa KIMONYI babangamiwe no kuba  amavomo   bari begerejwe yarafunzwe bitewe n’uko abayacungaga  bariye amafaranga y’amazi none bakaba bavoma amazi mabi. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko aribwo bumenye iki kibazo ariko ko bumaze kwemeza ko ibibazo bya rwiyemezamirimo bitatuma abaturage bo bura amazi ko barabona mazi vuba.

kwamamaza

Abavuga ko bafite iki kibazo ni abatuye mu tugari twa Buramira na Birira two mu murenge wa Kimonyi wo mu karere ka Musanze. Bavuga ko hashize igihe kinini amazi yabo afunzwe ku mpamvu zirimo imikoranire mibi na barwiyemezamirimo bishyuzaga ayo mazi, naho abandi ntibanamenye uko byagenze. Bavuga ko byabaviriyemo kuvoma ibirohwa mu migezi itemba yaho.

Umubyeyi umwe yagize ati: “ni aya muri muri kubona, turayavoma tukayatekesha kandi akaba ariyo tunywa. Amazi ni mabi n’ubundi kuko haba harimo imyanda myinshi, baba bari kumeseramo.”

Undi ati: “Kubona amazi biratugora kubera ko umugezi wacu bawufunze.”

“ni abavomesha ntibajye bishyura. Barishyurwa nuko barangiza amafaranga bakayirira. Ubu tujya kuvoma ibirohwa biturutse mu Gataraga.”

Basaba ko iyo migezi yakongera gufungurwa nuko nabo bakabona mazi meza kuko ayo mu migezi y’ibirohwa bavoma abatera indwara.

Umwe ati: “za amibe, tenia n’ibiki…turayatekesha tukanayanwa. Turasaba ko uwo mugezi wacu bawukore, haboneke n’umuntu uzajya arawuvomesha nuko tuvome amazi meza.”

Undi ati: “turasaba ubuvugizi, nk’amwe mugenda muri Leta nuko natwe bakaduha amazi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko butari busanzwe buzi iki kibazo, ariko mu byihutirwa bamaze kuvugana n’abashinzwe kureberera ayo mavomo kugira ngo yongere afungurwe. Nimugihe ibindi bibazo na ba rwiyemezamirimo wayo bikazakemurwa ariko abaturage babonye amazi meza.

Nsengimana Claudien, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yagize ati: “nakimenye uyu munsi ndetse n’ayo babaga bafunze kubera ko uwo bayahaye kuyacunga yayacunze nabi cyangwa se yambuye noneho bigatuma bayafunga. Twumvikana ko ibyo bidakwiye kuba impamvu umuturage yagombye kuba agerwaho n’ingaruka z’amakosa atakoze. Niba hari uwabambuye amasezerano yakabaye aseswa ahubwo agakoranwa n’undi.”

“Twumvikanye yuko hari amavomero ane ari muri utwo tugari twombi, abiri yapfuye n’andi abiri yari yafunzwe kubera yuko abari kuyacunga batari bubahirije amasezerano bagiranye, twumvikanye ko ibyo iki cyumweru baba bamaze kubikemura nuko abaturage bakabona guhabwa amazi.”

Abaturage bari bagize amahirwe yo kwegerezwa amavomo hafi yaho batuye gusa hakaza kuvuka ikibazo cy’uko abacungaga ayo mavomo baje kwambura campay yayakwirakwije muri ako gace nuko nayo afungwa gutyo.

Uretse abataka indwara z’iterwa n’umwanda, hari n’abanagaragaza ko bagorwa n’ibikorwa by’isuku n’isukura.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Musanze.

 Feb 14, 2025 - 11:18