Iburasirazuba: Aborozi b'inka beretswe urugero rw'ibishoboka mu kongera umukamo

Mu ntara y'Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga buzamara icyumweru bwitezweho guhindura imyumvire y'aborozi b'inka,kugirango bakore ubworozi butanga umukamo ku buryo intego y'intara yo kubona umukamo wa litiro miliyoni ebyiri ku munsi izabashe kugerwaho,banabashe guhaza uruganda ruzakora amata y'ifu ruri kubakwa i Nyagatare.

kwamamaza

Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu ntara y'Iburasirazuba bwiswe "Terimbere Mworozi" bugamije guteza imbere ubworozi by'umwihariko hongerwa umusaruro w'amata mu bwinshi no mu bwiza.

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyagatare baravuga ko buzabafasha guhumuka amaso ku buryo bazajya babona umukamo mwinshi,dore ko urugero rw'ibishoboka barubonye kuri mugenzi wabo Kamo Kashugera Faustin ukorera ubworozi bw'inka mu murenge wa Karangazi,harimo n'izikamwa litiro 30 ku munsi.

Ndayisenga Fabrice ushinzwe ishami ry'ubworozi mu kigo cy'igihugu cy'ubuhinzi n'ubworozi RAB,avuga ko muri ubu bukanguramba bazafasha aborozi mu ntara y'Iburengerazuba kugirango intego intara ifite yo kuba ikigega cy'ibikomoka ku bworozi ibashe kugerwaho.

Yagize ati "muri iki gikorwa cy'ubukangurambaga turahari kugirango mu mirenge hirya no hino haba ari umworozi waheranwe n'ikibazo cy'ubuvuzi agerweho, ikibazo cyo gutera intanga agerweho turebe niba ari ikibazo cy'inka, ikibazo cy'umutekinisiye, umworozi ikibazo afite kiveho kugirango akore ubworozi yumva yuko ibisubizo bihari kugirango abashe gukora neza ubworozi bwe".   

Umuyobozi w'intara y'Iburengerazuba CG Emmanuel Gasana arasaba aborozi muri iyi ntara, kuzirikana ku mahirwe Leta yabahaye yo kuhashyira ibikorwaremezo bibafasha mu bworozi,bityo bikabaha imbaraga zo gukora ubworozi bufite intego bubateza imbere ndetse bakazabasha guhaza uruganda ruzakora amata y'ifu ruri kubakwa i Nyagatare.

Yagize ati "dukeneye amata menshi kandi amata ahari ntabwo ari menshi, ubukangurambaga turimo gukora turagirango tugire umusaruro mwinshi, n'inkimyumvire yo gufatanya kugirango twihutishe icyo gikorwa kuko inzuri zirahari, isoko rirahari , leta yafashije ibikorwa remezo kwegera abaturage, ndasaba kugirango aborozi bumve neza ukuntu bakwiye kuva mu bworozi bwa gakondo bagere mu bworozi bwa kijyambere".      

Kugeza ubu mu ntara y'Iburasirazuba habarurwa inka 514,381 zororewe mu nzuri zigera ku 9179 no mu biraro.By'umwihariko akarere ka Nyagatare gafite inka zisaga ibihumbi 200,muri izo harimo izitanga umukamo ungana na Litiro ibihumbi 91 z'amata ku munsi.

Intego y'intara ikaba ari uko umukamo uzazamuka ukagera kuri miliyoni ebyiri ku munsi.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Jan 10, 2023 - 09:22