Musanze: Inzego zibanze zirashinjwa gukingira ikibaba abakora inzoga z’inkorano

Inzego z'umutekano ziravuga ko bamwe mu bayobozi bakingira ikibaba abakorera inzoga zitemewe mu midugudu biri mu bituma zidacika burundu zigakomeza kwangiza abantu benshi ari nako biteza amakimbirane. Bamwe mu bayobozi b’utugari two muri aka karere bavuga ko bagiye kongera ubufatanye na Polisi kugira ngo inzoga zitemewe zicike burundu.

kwamamaza

Mu bice bitadukanye byo mu ntara y'Amajyaruguru hakunze kugaraga ubwoko bw'inzoga z’inkorano zitemewe zitwa amazina atandukanye zirimo ‘muhe nyina na Dundubwonko, Sinzundongoye, kunjakuja, mitragweja…’  Abaturage ntibasiba  kugaragaza ko izo nzoga zoreka benshi bikanongera amakimbirane.

Ubwo Isango Star yaganiraga na bamwe, umwe yavuze ko “zikwiye gucika zikavaho kuko biba bibangamiye abaturage muri rusange.”

Undi ati: “baragutangira bakanagukubita kandi ntacyo ubatwaye kuko nyine baba basinze, zabayobeje ubwenge.”

Ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru bugaragaza ko bikomeje gucya bifite ingaruka zikomeye ku muryango nyaRwanda. SP NDAYISENGA Alex; ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, avuga ko ubuyobozi bw'utugari n'imidugudu bakwiye kongera imikoranire mu gutanga amakuru yaho izo nzoga zitemewe zikorerwa.

Ati: “izo nzoga rero bisaba ko abari aha ni abayobozi kuva ku rwego rw’Umuduguru dusaba ko bagira uruhare mu guca izo nzoga z’inkorano zangiza ari ubuzima bw’abaturage , ariko bigasubiza inyuma na rya terambere.”

“ikindi ni ubwicanyi butewe n’ubusinzi ariko ubwo businzi nabwo kugira ngo umuntu ajye gushyira mubikorwa cyangwa ajye gukora icyaha cy’ubwicanyi biba bifite aho byahereye kugiras ngo anywe hanyuma ashyire mu bikorwa icyaha cy’ubwicanyi. Tukaba rero dusaba dufayanya mu gukumira u bu bwicanyi bugaragara  kandi birashoboka.”

Gusa bamwe mu bayobora utugari two mu karere ka Musanze nabo bashimangira ko inzoga zikomeje kwangiza byinshi mu midugudu. Bavuga ko bagiye kongera ubufatanye na Polisi.

 NIYOYITA Ally, uyobora akagari ka Mpenge, yagize ati: “ziriya nzoga z’inkorano, bariya bantu baduca nko mu rihumye noneho ugasanga nka saa sita z’ijoro arimo arabyenga, twabona amakuru tukiruka tukazifata. Ziriya nzoga ni nazo akenshi twashyizeho ingamba ko abazifashe nk mu mudugudu wa Kabaya zari zirimo ariko izo twarazimenye. Mu mudugudu wa Buhoro zari zirimo twarazimenye…ni ingamba twafashe zo kugira ngo dushakishe amakuru yahoo ibyo bibera.”

 Jesmine Mukamusozi uyobora akagali ka Ruhengeri yunzemo ati: “nitwe dufite abaturage.... Inzego z’umutekano turakorana, duhana amakuru bakadufasha, nabo babona ari ngombwa tukajyayo tugafatanya. Icyakorwa ni uko tugomba gukomeza gushakisha amakuru. Izi nzoga natwe ziratubangamiye kuko urugo rurimo amakimbirane nta terambere ribamo, nta nubwo iyo mihigo ishoboka. Icyo rero tuba tugomba gukora ni ukomeza gukangurira abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge no kuduha amakuru kuri abo bantu bacuruza cyangwa se bakwirakwiza ibiyobyabwenge.”

Abatuye mu bice bitadukanye bigaragaramo izo nzoga z’inkorano zitemewe banavuga ko uretse kuba zangiza imitekerereze y’abazikoresha binongera amakimbirane mu muryango. Bemeza ko hari nabo zasenyeye, ndetse no ari kimwe mu biteza urugomo no kwiheba kwa bamwe.

@Emmanuel Bizimana/ isango Star -Musanze.

 Sep 3, 2024 - 07:09