Musanze: Inzego z'umutekano zaje kwikemurira ikibazo cy'abacukura zahabu mu kibaya cya Gatare

Nyuma yuko mu kibaya cya Gatare gihuriweho n’imirenge ya Muhoza na Gacaca muri aka karere higabijwe n’abaturage barenga igihumbi bakavuga ko bavumbuyemo zahabu, abafitemo amasambu n’abayobozi bashaka kujya kureba ibikorerwa mo bagakubitwa.

kwamamaza

Taliki 19 z’uku kwezi kwa 5, Isango Star yageze hejuru ku gasongero ko kuri uyu musozi aho uba uteganye n’ikibaya cya Gatare gihuriweho n’imirenge ya Gacaca na Muhoza yo mu karere ka Musanze, uretse gukomera induru z’umvikanira kure, bati imvura iraguye, imvura iraguye, baburira ababarirwa mu bihumbi n’amagana baba bari mu ndiba yiyo misozi no hasi yayo ngo bitegure kwiruka no kurwana.

Gukubitirwa muri iki kirombe kandi bishimangirwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Gatare Mujyambere Faustin wari uherutse gukubitirwa mo we na mutekano bifuje kuza kureba ibikorerwa aho bayobara.

Uretse abambuwe amasambu yabo bari bakomeje guhangayikishwa n’abayigabije bavuga ko bacukuramo zahabu, kuburyo ngo nuhahingutse akubitirwa mo, n’abayobozi bo munzego z’ibanze aha bari bakomeje guhangayikishwa n’uwazabazwa ubuzima bwabazagwa muri iki kirombe, mugihe bitoroshye kubakumira.

Abafite iyo mirima bashingiye ku kuba ntawe ushobora kuyikandagiramo n’uwitabaje ubuyobozi bumwegereye akubitanwa nabo, bavuze ko bifuza ko iki kibazo cyacyemurwa n’inzego nkuru z’igihugu cyangwa ngo kikinjirwamo n’izagisirikare.

Aha umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko nubwo bakoze ibishoboka byose ariko ntibamenye nyiri iki kirombe nyirizina ushoramo amafaranga, nawe ati dukeneye imbaraga z’ihuriweho n’izumutekano bitewe n’imbaraga zibirimo.

Iminsi ibaye icumi Isango Star ibatangarije iyi nkuru, mu minsi 4 yamyuma yose iki kirombe kirimo ubusa, ya nduru y’umvikanisha ko imvura iguye ifatwa nkiburiro hejuru ku misozi nayo ntayo, umutekano w’imirima na banyirayo urinzwe mu buryo bugaragarira amaso, abayobozi bitwaga imvura iyo bahageze impungenge zabo zisa nizagabanutse.

General Major Eric Murokore ukuriye inkeragutabara (Reserve Force) mu ntara y’Amajyaruguru, ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo muri iyi ntara, Brigadier General Muhizi Pascal n’umuyobozi wa Polisi mu ntara  y’Amajyaruguru CSP Francis Muheto bari kumwe kuri iki kirombe.

Major General Eric Murokore yatanze ihumure ryo kurindwa anabibutsa ko nabo bakwiye kurindana hagati yabo kandi ko gukibita abayobozi babo bidakwiye namba.

Major General Eric Murokore ati "iyo mvura muvuga ko iguye mwita abayobozi banyu iguye yaba amahindu kandi mwatitira atariko tubishaka".

Mugihe abantu bose babarirwaga mu gihumbi n’amagana, bakuwe muri iyi mirima y’abaturage bari barigabije bakayigira ikorombe, hategerejwe ko ababifitiye ububasha bashaka ibyangombwa, bakahacukura mu buryo bwemewe n’amatege kandi harimo n’uburyo bwo kurinda ababikora.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier ati "biratanga icyizere ko nta muntu wongera gusubiramo kuva twese twahagurukiye iki kibazo".

Kugeza ubu nta rwego ruzwi ruremeza ko amabuye acukurwa aha ari zahabu koko nkuko abazicukura babivuga, nubwo ibi birombe bisa nibyabuze nyirabyo, ubuyobozi burashishikariza aba baturage kutishora mu bucukuzi nkubu butemewe n’amatege koko hari ingero z’ababiburiyemo ubuzima hirya no hino mu gihugu.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star MUSANZE

 May 30, 2023 - 09:43