Imibereho y'abanyarwanda bari muri Maroc nyuma y'umutingito

Mu gihe inzego z’ubutabazi mu gihugu cya Maroc zitangaza ko abahitanywe n’umutingito uheruka kwibasira iki gihugu bamaze kumenyekana bagera kuri 2862, abandi 2500 bagakomereka. Bamwe mu banyarwanda baba muri icyo gihugu baravuga ko nyuma y’ibyo ubuzima bw’abanyarwanda babayo bumeze neza ndetse bwitaweho kugirango hatagira ugira ikibazo.

kwamamaza

Bivuye ku mutingito wibasiye igihugu cya Maroc mu ijoro ryo kuwa 5 rishyira ku wa 6 ku itariki 8 zishyira 9 uku kwezi, kugeza ubu inzego z’ubutabazi muri iki gihugu zitangaza ko abagera kuri 2862, bamaze guhitanwa nawo abandi 2500 barakomeretse.

Tarik Faouziya umuturage w’i Marrakech muri Maroc umwe mu mijyi yibasiwe cyane n’umutingito ati "Kuri uyu mutingito wabaye hari byinshi byangiritse imihanda irifunga, ariko kuri byo hari gukorwa ubutabazi bw’ibanze, ibimodoka byabugenewe bigenda bitunganya imihanda, kugirango ambulance zibashe gutambuka, no gutabara abakiri bazima, kurundi ruhande indege za kajugujugu nazo zigera aho imodoka zitabasha kugera mu gukora ubutabazi, mu byukuri n’umwami wacu Mohamed wa 6, yatanze ubufasha bukomeye bw’ibiribwa ku bantu babikeneye ndetse n’abadafite aho baba ".

Gad Ngororano ni umunyarwanda uri mu murwa mukuru wa Maroc muri Rabat avuga imibereho yabo nyuma y’ibyo biza by’umutingito nk’abanyamahanga bari mu kindi gihugu.

Yagize ati "uhereye nk'igihe byabereye hari mu ijoro muma saa tanu abantu baryamye bava mu mazu hose bariruka buri wese atabara ubuzima bwe ndetse abenshi baraye hanze abashoboye gusubira mu mazu basubiyeyo, ni agahinda muri iki gihugu bashyizeho n'iminsi 3 y'ikiriyo, abagizweho ingaruka benshi ni abanya-Maroc, kuruhande rw'abanyarwanda baba hano muri Maroc  abenshi ni abanyeshuri bagera ku 121 baba mu mijyi itandukanye bose bameze neza ni amahoro nta kibazo bigeze bagira".   

Ni mu gihe ariko inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi zivuga ko inzego zibishinzwe cyane cyane mu bihugu bifite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza byajya biburira abaturage mbere byanaba ngombwa bikihutisha ubutabazi.

Usibye aho uyu mutingito wibasiye cyane, muri Maroc wumvikanye no mu yindi mijyi yayo irimo Rabat, Agadir na Essaouira, ukaba wari ku gipimo cya ‘magnitude 6.8’.

 Abashakashatsi batangaje ko uyu mutingito wibasiye iki gihugu waturutse mu ruhererekane rw’imisozi rwa Atlas ruri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakech.

Tariki 06 Gashyantare 2023 nibwo haherukaga kuba umutingito uteye ubwoba wibasiye Turukiya na Syria, ukaba warahitanye abarenga ibihumbi 59, ugira ingaruka ku basaga miliyoni 3.7.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 13, 2023 - 13:49