
Musanze- Byangabo: Abacuruza amafi barinubira koherezwa gucururiza amafi hafi y'ubwiherero
Apr 30, 2025 - 15:03
Abakora ubucuruzi bw'amafi mu soko rya Byangabo riherereye mu murenge wa Busogo barinubira ko bari koherezwa kuyacururiza ku bwiherero ngo kuko anuka. Ubuyobozi bw'umurenge wa Busogo buvuga ko buri muri gahunda yo gushyira ku murongo ibicuruzwa byo muri iri soko kandi ko abacuruza amafi barashyirwa ahatabangamiye ibicuruzwa byo kugaburira abantu.
kwamamaza
Abacuruzi by'umwihariko bacururiza amafi mu isoko rya Byangabo riherereye mu murenge wa Busogo wo mu karere ka Musanze, baravuga ko batunguwe n'ibyemezo bafatiwe byo kwimurira ibi biribwa bacuruza mu muryango w'ubwiherero bw'iri soko. Bavuga ko bibangamye.
Umucuruzi umwe yagize ati:"uyu munsi twabonye abayobozi benshi baraje ngo nituve aho twakoreraga. Nti ese tujye hehe? Hari ahantu bavuze ngo tugomba kujya ku muryango wa toilette, nibyo dushaka ko mudukoreraho ubuvugizi."
Undi yungamo ati:" si no ku ruhande rwa toilette, ni gutya turi kurebana, ni uguhagarara tureba muri toilette! Uretse ko bahanjyana ari nko kuhamfungira, ariko ari njye wijyanyeyo sinahajya. Ntabwo ari ukwigatagambya kuko umuyobozi agomba no kuganiriza umuturage."
Bashingiye ku ngaruka byagira ku bagura amafi, akururana cyane n'amasazi, basaba ko byatekerezwaho.
Umwe ati:" ayo masazi ava muri WC akaza ku bicuruzwa ntabwo bisa neza kandi babirya. Twe turasaba abayobozi, aha twakoreraga ntacyo hatwaye ndetse nta n'uwo habangamiye."
"Nk'ucuruza amafi, muri iri soko babuze ahantu badutereka kuko dufite isoko ariko Abacuruzi ni benshi, isoko riruzuye. Babuze ahantu badushyira ducururiza amafi, ngo jya muri toilette ujye guhura n'isazi zo muri toilette, wenda ntabwo tuzongera kumenya ko ...."
Ubuyobozi bw'umurenge wa Busogo, iri soko riherereyemo, buvuga ko ibyakozwe biri muri gahunda yo gushyira ku murongo ibicuruzwa byose biricururizwamo ariko kandi abacuruza amafi barashyirwa ahatabangamiye ubucuruzi bwabo kandi ntibibagireho ingaruka.
Abo bitanogeye, Manzi Jean Pierre, uyobora uyu murenge, avuga ko bakwegera ubuyobozi bukabafasha.
Yagize ati:" ntabwo ubuyobozi aribo baherekeza ibicuruzwa ahatabereye, ahadafite icyo hafasha abakiliya. Ntabwo nageze kuri team yabo ariko icyo aricyo cyose, hari inyubako zihari zifite n'ibyahagenewe. Bye kwitwa ubwiherero, ahubwo byitwe ibicuruzwa kujya aho byagenewe."
Aba bacuruzi b'amafi bakorera mu isoko rya Byangabo bavuga ko kuba batangira ubu bucuruzi bakoreraga aha bagiye kwimurwa. Nubwo ku ruhande rw'ubuyobozi bugaragaza uku kwimurwa ko biri mu rwego rwo kubakura mu marembo kugira ngo hanozwe isuku, abacuruzi bavuga ko kuhabakura ntibahabwe ahandi hajyanye n'ibicuruzwa byabo bibagiraho ingaruka zidasize n'abakiliya babo.
Bifuza ko impande zombi zakuzuzanya mu gushakira umuti urambye w'iki kibazo.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- Byangabo mu karere ka Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


