Izamuka ry’ibiciro by’inyama ryatumye zisigaye zirya umugabo zigasiba undi

Abagura inka ndetse n’abacuruzi baravuga ko izamuka ry’ibiriro by’inyama biterwa n’izamuka ry’ibiciro by’inka kuko zabaye nke ku isoko kandi zikenewe na benshi. Batangaje ibi mugihe hirya no hino mu gihugu abaturage bavuga ko batakigura inyama kubera ko ibiciro byazamutse. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, buvuga ko nta kibazo cy’amatungo gihari, ahubwo icyabaye ari izamuka ry’ibiciro nk’iryabaye ku bindi bintu bisanzwe.

kwamamaza

Umwe mu baturage baganiriye n’Isango Star, yemeza ko abantu benshi batakirya inyama bita ‘akaboga’ bitewe n’uko zihenze, aho usanga zirya umugabo zigasiba undi.

Yagize ati:“ubu ntabwo tukirya inyama, ubu rwose byaratuyobeye, inyama twazivuyeho burundu.”

Ibi kandi abihurizaho na bengenzi be bashimangira ko ibiciro by’inyama byatumye cyane umuntu utishoboye atabasha kuzigura.

Umwe ati: “mbere zaguraga 3500 ariko ubu ikilo kigeze ku bihumbi 5000. Knatwe rubanda rugufi tutifite ntabwo tubona uko tuzirya.”

Undi ati: “ inyama zirahenze ariko ni uko nyine nta kundi! Reba nk’urugero ntiwaba uri umuyede ukorera amafaranga ibihumbi 3 000 cyangwa 4 000 ngo uze kugura inyama. Inyama ntabwo bazirya zonyine.”

“ tuvuge nkanjye inyama zirya rimwe mu cyumweru ariko ubu kubera ko zahenze, ubu nsimbuka icyumweru kimwe.”

Abacuruzi b’inyama bavugako usanga ibiciro byazo bihenze kuko amatungo kuyagura bisigaye bihenze cyane, nuko bigatuma n’abo batanga ku biciro biri hejuru.

Umwe yagize ati: “Mu borozi, bagurisha amatungo yabo bazamuye ibiciro. Byagera ku mabagiro, urumva baba bakuye inka mu baturage zihenze [ ku masoko ] nuko bakazigeza ku mabagiro zihenze. Zikaza zikatugeraho zihenze noneho kuruta uko zari zihenze.”

Undi ati: “ ikindi, inka zabaye nkeya mu baturage, ntabwo zikiboneka ari nyinshi kuburyo zihagije isoko.”

KANYAMBO Prosper uhagarariye abacuruzi b’inka i Nyabugogo yabwiye Isango Star ko ibiciro by’inka biri hejuru bitewe n’uko iyo abagura inka bagiye ku isoko baba benshi kurusha umubare w’inka.

Ati: “nkuko babivuga rwose, inka zarabuze, mu ntara zitandukanye ni nkeya ziriyo. Abacuruzi bagenda mu masoko atandukanye bagiye kugura inka nuko bagasanga mu masoko cyangwa mu bikomera bagasanga hari inka nkeya. Ubwo rero bajya kuzigura, bakazigura ku giciro kiri hejuru. Urumva inka aba ari nkeya, abacuruzi baziruta, urumva baba bazirenze ubushobozi.”

Abagura inka bagaragaza ko hari ibisabwa kugira ngo inka ziboneke ndetse  n’igiciro cy’inyama kigabanuke.

KANYAMBO, ati: “ icyifuzo,...hari inka zigenda Congo, i Bukavu, Goma...wenda kugira ngo byibuze igiciro cy’aha kibe cyagabanuka nuko Leta ibyizeho cyangwa se ikagenda ikavuga ngo ziriya nka nizibe zihagaze kugira ngo hano igiciro cye gukomeza kuzamuka, aho ngaho byakunda. Cyahagarara cyangwa kikagabanuka.”

Ubwo Isango Star yifuzaga kumenya icyo mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, bavuga kur’iki kibazo, Dr.Solange UWITUZE; Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri iki kigo, yifashishije ubutumwa bugufi, yagize ati:”Twe nta gabanuka twabonye. Nta n’impamvu y’igabanuka ry’amatungo yabayeho. Izamuka ry’ibiciro ni kimwe nuko n’ibindi byose byazamutse”.

Ibiciro by’inyama bikomeje muzamuka mugihe muri Gicurasi (05) 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) cyari cyarasabye abacuruzi b’inyama baziranguza muri Kigali kutarenza igiciro kiri hagati ya 3200Frw-3500Frw ku kiro(kg).

@Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Feb 12, 2024 - 14:17