Musanze: Bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu isoko kubera ubwihererero bushaje

Abarema n’abakorera mu isoko rya Mukinga riherereye muri santere ya Mukinga, mu murenge wa Remera, baravuga ko bahangayikishijwe n’umwanda uhari kubera ko ubwihererero bw’isoko bwashaje cyane, ubundi bukaba buhora bufunze. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukinga buvuga ko ari ikibazo gihangayikishije kuba isoko nta bwiherero rigira. Gusa bwizeza abaturage ko bari kubishakira igisubizo kirambye.

kwamamaza

Isoko rya Mukinga riherereye muri santere ya Mukinga riremwa n’abaturutse mu karere ka Gakenke, ndetse nabo mu mirenge ya Rwaza na Remera yo mu karere ka Musanze. Icyakora bigaragara ko ubwiherero bwaryo bwashaje cyane kuburyo n’amabati yavuho.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko “ ubwiherero bwarashaje n’amabati yavuyeho. Imvura ni ukugwa noneho ukajyamo iri kukunyagira!”

Abakoresha iri soko bavuga ko abajya muri ubu bwiherera ari mbuze uko ngira, bagapfa kuburyamo kuko aribwo bwonyine buhari. Bagaragaza ko ubundi buhari bakitabaje, nabwo buhora bufunze.

Umuturage ati: “urahagera ugasanga harafunze! Niba ubwiherero bwarubatswe ariko bukaba butagerwamo bumaze iki? Barabanye none iyo urenze hano ni ikibazo!”

Basaba inzego bireba ko zagira icyo zibikoraho kuko uretse no kuba bigayitse kuba isoko ritagira ubwiherero buboneye, hari n’ikibazo cy’umwanda.

Umwe ati: “nonese iyo ije kwaka imisoro ntiba ibona ko buriya bwiherero uko bumeze! Rero nibo bagakwiye kugira icyo babikoraho. Ariko biragaragara ko nta suku bufite.”

Undi ati: “turifuza ko Leta yadukorera ubuvugizi noneho ikatwubakira ubwiherero bwiza bujyanye n’igihe turimo.”

Gusa bavuga ko bagaragaje kenshi iki kibazo, mu bihe bitandukanye ariko bigasa naho kitigeze kibonwa.

Umuturage ati: “hari igihe twabivuganaga na bagenzi banjye ngo tuzace amakoma nuko tuhashyire wenda abayobozi bazagira isoni bawudukorere! Ariko twarategereje turaheba.”

Icyakora TWIZERIMANA Clement; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera  iri soko ryubatsemo, avuga ko bihangayikishije kuba nta bwiherero iri soko rifite, gusa akanavuga ko kubufanye n’akarere bari gushaka uko cyasubizwa mu buryo burambye.

Ati: “ nkurikije ahantu ziriya toilette ziherereye ni ku isoko, kandi isoko ntirishobora gukoreshwa ridafite ubwiherero. Ukurikije n’abantu banyura muri iriya nzira berekeza za Rwaza, rero twabivuganyeho na Visi meya, ubwo icyo twakora kuko twari twabisabye ubuyobozi bw’akarere, ni ugukomeza tukabiganiraho n’abayobozi tukabishakira igisubizo kirambye.”

Kuba mu isoko rya Mukinga riremwa n’abaturutse mu turere dutandukanye, hari abavuga ko bibahangayikishije kuko umwanda ugenda ukwira henshi muri aka gace. Bavuga ko ibyo biterwa no kuba hari abajya mu bihuru bikikije  ubwo bwiherero bwashaje,ari nabyo bibateye impungenge ko bazarwara indwara ziterwa n’umwanda.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - GAKENKE.

 Aug 6, 2024 - 12:42