Musanze: Abahoze mu mitwe yitwaje  intwaro muri RDC basubijwe mu buzima busanzwe

Abarwanyi bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ziriimo FDRL, RUDI Urunana, FLN n'indi ikorera muri Rebubulika iharanira dememokarasi ya Congo barahamagarira bagenzi babo basizeyo gutaha. Bavuga ko imyumvire bari bafite yo gutaha bafata igihugu babonye bidashoboka. Nimugihe komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare isaba umuryango nyaRwanda kwakira abasubijwe mu buzima busanzwe kuko bateguwe kuba abanyaRwanada bihagije.

kwamamaza

Rtd Col Alphonse UWIMANA na bagenzi be babaga mu barwanyi bo mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC irimo: FDRL, RUDI URUNANI n’indi iyishamikiyeho, nibo basezerewe basubizwa mu buzima busanzwe.

Ni nyuma yo kunyuzwa mu kigo cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare. Aba bahoze ari abarwanyi biganjemo abinjiye muri iyo mitwe bakiri abana bavuga ko bakiriyo bumvaga bazaza gufata igihugu barwana mu mitekerereze yabo kuko babwirwaga ko ugeze mu Rwanda yicwa.

Umwe muribo yagize ati: “mugihe kinini twamaze mu mashyamba ya Congo, abantu nta makuru afatika bagira ku Rwanda kuko iyo baza kuyagira abantu baba baratangiye bava muri iyo mitwe yitwaje intwaro, cyane ko ntacyo yabashaga kutugezaho. Abantu bapfaga umusubirizo, bicwa n’inzara, bicwa n’amasasu.”

Undi ati: “bakomeza gushuka bamwe babakikije kugira ngo batabashyiraho bataha. Bababwira ko ingufu bazazibona, bazazihabwa na leta ya Congo nuko bakaza bagatera u Rwanda.”

“ abasigayeyo benshi aba ari bakuru nk’abayobozi bo mu nzego zo hejuru za gisilikari, abenshi abagirizwa kuba baragize uruhare muri jenosode yakorewe abatutsi.”

Bose bahamagarira abasigaye muri ayo mashyamba yo mu burasirazubwa bwa Congo kutita kuri ayo mabwire bagataha mu rwababyaye.

Umwe ati: “ icyo nabwira abakiri mu mashyamba ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ni uko bakumva nkatwe twatahutse mbere  yabo ko ibyo tubabwira ari ukuri. Mbere baravugaga ngo abanyamakuru babafata amajwi iyo bageze nka hano mu kigo cya Mutobo noneho barangiza bakabanyuza ku ruhande bakabanyereza. Ntabwo ariko bimeze, bajye bareba amafoto yacu kuko turahari, bumve amajwi yacu noneho bitandukanye n’imitwe yitwaje intwaro nuko baze dufatanye kubaka igihugu cyacu kuko ni cyiza kandi gifite umutekano usesuye.”

Undi ati: “twageze hano turwaye baratuvuza n’iyi saha ndi muzima. Nababwiza ukuri ko ibyo birirwa bababeshya hariya mu mashyamba kugira ngo bagumane nabo babarinda, bababeshya. Njye nababwira ko bagomba gutaha mu gihugu cyababyaye.”

NYIRAHABINEZA Varelie; Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare,  asaba umuryango nyaRwanda kwakira aba basuzijwe mu buzima busanzwe kuko batojwe bihagije.

Ati: “ ndahumuriza abanyarwanda aho bari hose, abazagira amahirwe yo aba ngaba baturutse hano muri komisiyo ya demobilization, rwose turabigisha kandi ntabwo tubikora twenyine. Rero ntihagire ukuka umutima kuko n’ubundi tuba turi kumwe nabo, turabakurikirana kugira ngo turebe uko bimeze kandi dukorana n’inzego nyinshi.”

Mugabowagahunde Maurice; Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kubakira nuko bagafaranya  mu bikorwa bibateza imbere no kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Yagize ati: “turabasaba kubakira no kubana neza n’abanyarwanda bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basezerewe na komisiyo. Ndasaba abahoze mu mitwe yitwaje intwaro nabo gufatanya n’abandi mu mahoro, mu bikorwa bibateza imbere, muri gahunda za leta zabashyiriweho no gukomeza kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.”

Abari abasirikare mu mitwe ya FDRL, RUDI Urunana, FLN ndetse n’indi mitwe iyishamikiyeho ni 32.  Naho abana bahoze muri iyo mitwe yitwaje intwaro ni 2 mugihe abasivile ari batanu. Mu gusezererwa, bahawe ibikoresho bijyanye n’imyuga bigishijwe muri iki kigo cya Mutobo kugirango bisange no ku isoko ry’umurimo mu buzima busanzwe.

@Emmanuel BIZIMANA Isango Star -Musanze.

 Oct 23, 2024 - 11:39