Gutanga inzitiramibu mu byiciro byibasirwa na Malaria byagabanyije umubare w'abayirwara

Muri gahunda yo kurandura burundu indwara ya malariya muri 2030, u Rwanda rwashyize imbaragamungamba zitandukanye zirimo guha inzitiramibu abaturage bose n'abagore batwite. Aba biyongereyeho ibyiciro bikunze kwibasirwa na malaria harimo n'abanyeshuli biga bacumbikiwe. Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli bavuga ko bishimira iki gikorwa kuko hari abanyeshuli b'amikoro make batabonaga inzitiramibu bigatuma bibasirwa na malaria.

kwamamaza

Uku gutanga inzitiramibu ku banyeshuli biga mu bigo by’amashuli babamo ni imwe mu ngamba zo kurandura indwara ya malaria yatumye hari abanyeshuli biruhukije kuko byatumaga hari bagenzi babo batazibonaga bitewe n’ubushobozi buke bw’ababyeyi.

Bahamya ko ibyo byatumaga malaria yiyongera muribo nuko bikadindiza imyigire yabo.

Umunyeshuli umwe yagize ati:" biradufasha kwirinda indwara ya malaria ndetse n'ibindi bibazo. Ubundi nitwe twazizaniraga ariko nk'ubu ikigo gotangiye kuziduha biradufasha, hamwe n'ababyeyi bacu bakazigama. Iyo ufite ubuzima biba byiza kuko bigufasha kwiga."

Undi ati:" twarayirwaraga! ...kuko inzitiramibu bazizanye umwaka ushize, ubu ntabwo ikigaragara mu kigo nkuko yahagaragaraga mbere. Twarishimye cyane nuko turavuga tuti kuko baduteye inkunga y'inzitiramibu wenda hari abo byagiraga kubona izo nzitiramibu kubera ubushobozi. Bizadufasha mu buzima bwacu, kwiga n 'ibindi."

Fureri Innocent AKIMANA uyobora group scolaire ya SAINT JOSEPH Kabgayi, avuga ko kuba barahawe inzitiramibu byaruhuye ikigo ndetse n’ababyeyi. Avuga ko bizanafasha abana mu myigire yabo no gutsinda neza.

Ati:" abana dufite muri uru rugo ni 864. Birumvikana ko abana bose batabaga bafite supernet. Twebwe tubona ari ngombwa kuko bituma abana tubarinda kuko wenda mu gihembwe abana batageze kuri 5 barwaye malaria." 

" byabyaye umusaruro ukomeye kuko ntabwo ushobora kuvuga ngo uzabona umusaruro abana barwaye. Twabishyizemo ingufu rero bituma bikingira abana kurwara bakajya kwa muganga."

Epaphrodite HABANABAKIZE ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga mu kurwanya malaria muri RBC avuga ko ingamba zashyizweho zirimo no gutanga inzitiramibu mu mashuli zitezweho gufasha mu rugamba rwo guhangana n’indwara ya malaria.

Ati:" ku biryanye n'ubwirinzi ku ndwara ya malaria mu gihugu, ugereranyije iki gihe turimo n'imyaka yashize, twavuga ko bimeze neza. Ubwirinzi navuga ko Leta yashyizeho...ni ugutanga inzitiramibu mu baturage bose muri rusange ariko tukazitamga no kubyiciro bizahazwa nayo nk'abana bari munsi y'imyaka 5."

" ntabwo twatangaga inzitiramibu muri rusange mu mashuli ariko hari ubushakashatsi bwakozwe muri 2021 bushaka kwerekana ibyiciro cyangwa abantu bafite ibyago byo kwandura malaria. Mu byagaragaye rero hajemo n'abanyeshuli kuko batinda hanze nubwo baba bari mu kigo cy' amashuli, aho umubu ushobora kubaruma kuko bari muri etude. "

Habanabakize anavuga ko abantu bakwiye kujya kwivuza hakiri kare, cyane ku bajyanama b'ubuzima kuko nabo bavura malaria.

Ati:"dushishikariza abanyarwanda kwivuza kandi kare, ukajya ku mujyanama w'ubuzima cyangwa ku bitaro. Ariko iyo tuvuga kwivuza kare, tuba tuvuga kujya ku mujyanama w'ubuzima."

Ubwirinzi kuri malaria ni ntego igihugu cyihaye, aho muri 2030 indwara ya malaria izaba yararanduwe. Ibi byatumye mu myaka itanu ishize abari barwaye malaria bari miliyoni 4 800, ariko muri 2023 baragabanuka kuko bageze ku bihumbi 630. Nimugihe abahitanwa nayo bari 300, naho umwaka ushize bari 51.

Icyo gihe abarwaye Malariya y’igikatu bari ibihumbi 18 000 ariko umwaka ushize bageze 1 300. Ibi byatumye u Rwanda ruza mu bihugu 5 muri Afurika byashyize imbaraga mukurasa ku ntego yo kurandura malaria ku isi.

@ EMILIENNE KAYITESI/ Isango Star- Kigali.

 Apr 22, 2024 - 17:02