Moscou irateganya kwimura abana 9000 bava mu karere gahana imbibi na Ukraine

Guverineri w'intara ya Belgorod yatangaje ko abana 9000 bari munsi y'imyaka y'ubukure bagiye gukurwa mu bice bihana imbibi na Ukraine. Avuga ko gufata umwanzuro wafashwe bitewe n'ibitero bikomeje kwiyongera muri ibyo bice.

kwamamaza

Viatcheslav Gladkov; guverineri w'iyi ntara, yavuze ko" tugiye kwimura umubare munini w'abatuye mu byaro, ubu turateganya kwimura nibura abana 9 000 kubera ibitero by'ingabo za Ukraine."

Guverineri wa Belgorod yavuze ko ibitero by'ingabo za Ukraine bimaze hafi icyumweru cyose bigabwa mu bice bihana imbibi na Ukraine kandi bikomeje kwiyongera.

Ibi byagarutsweho mugihe intambara y'Uburusiya ikomeje, ndetse kuri uyu wa kabiri akarere ka Orlivka gaherereye mu burasirazuba bwa Ukraine kamaze kwigarurirwa n'ingabo zabwo.

Nimugihe ingabo za Ukraine  zagabanutse ku rugamba ndetse n'amasasu kubera ubufasha bw'Iburengerazuba bw'isi, by'umwihariko Leta zunze ubumwe z'Amerika zabuze.

Gusa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko icyemezo cyihuse cyafashwe na Kongere y’Amerika ku bijyanye no kurekura imfashanyo muri Ukraine gifite akamaro gakomeye.

Nimugihe hari inama yiga kuri Ukraine igomba kubera kuri Suisse, ndetse yatumiwemo Ubushinwa.

Ambasaderi w'Ubushinwa Wang Shihting yabwiye ikinyamakuru NZZ ati: "Dukurikiranira hafi inama yabereye muri Ukraine ko Ubusuwisi bugiye gutegura kandi turimo gusuzuma niba bishoboka."

 Mar 19, 2024 - 15:30