Misiri igiye guha u Rwanda ibikoresho bihagije byo kuvura indwara z’umutima

Igihugu cya Misiri (Egypt) kigiye guha ibikoresho bihagije ibitaro byihariye ku ndwara z’umutima biri kubakwa mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka. Ni nyuma yaho Minisiteri y’ubuzima isinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa by’ubuvuzi n’iki gihugu. Abaturage barishimira ko bagiye kubona ibitaro bibavura indwara bajyaga kwivuriza mu mahanga.

kwamamaza

Nyuma y’uko leta y’u Rwanda ibonye ko hakenewe guteza imbere ubuvuzi bw’indwara z’umutima bijyanye n’umubare w’abaturarwanda bazirwara ndetse bakagorwa no kubona ubuvuzi, muri 2021, u Rwanda rwatangiye kubaka ibitaro byihariye mu kuvura izi ndwara. Ndetse bivugwa ko bizaba ari ibya mbere biri kuri urwo  rwego rwo hejuru mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Abanyarwanda bavuga ko ibi bitaro bizaba bije kubakiza umutwaro wo kujya kwivuriza indwara z’umutima mu mahanga.

Mubo Isango Star yaganiriye nabo, umwe yagize ati: “indwara y’umutima ni mbi kuko yica abaturage benshi iyo batayikurikiranye. Usanga bamwe badafite ubushobozi bwo kujya kwivuza, kuko benshi babaha transfert zo kujya hanze, nuko ugasanga amatike yabuze, amafaranga babaciye yo kwivuza ntayahari. Ubwo buryo rero turi kubona ko mu gihugu cyacu bari kubaka ibitaro bivura [indwara] y’umutima, turabyishimiye cyane kuko hari benshi babipfiragamo.”

Undi ati: “ikibazo cy’amikoro ni kimwe mu bituma n’umuntu gupfa bitanamuturutse. Ariko noneho kuba ibi bitaro byegereye, mpamya ko aricyo gisubizo noneho ari nayo mpamvu kitazaba ikibazo nyirizina kuko hari abantu bicwaga n’indwara kandi atari uko batazi ko, ahubwo ari amikoro.”

Ku ruhande rwa Ministeri y’ubuzima, igaragaza ko indwara z’umutima ziri muzihangayikishije cyane kuko ziri muzihitana abantu benshi. ivuga ko ari nayo mpamvu yo kubaka ibi bitaro bizakorwamo n’inzobere mu kuvura indwara z’umutima.

Minisitiri Dr.Sabin NSANZIMANA yagize ati: “ni ibitaro byihariye by’umutima birimo inzobere kuva kuwinjira ku muryango kugera aho ubuvuzi buhambaye butangirwa bizajya bikorwa n’abize iby’umutima. Gusa ni ibitaro bifite ubuzobere. Twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye: ahavurirwa abana, abagore…kugera ahari umuganga w’umutima. Ariko noneho ibi bizaba ari ibitaro bivura umutima gusa noneho binavuzeko ubuzobere bw’aha buzaba butari ahandi.”

“icya kabiri ni abaganga, ibyo bazaba bakora muri ubwo buzobere bw’ibitaro harimo ibyo ngutangaho urugero bikunda gutungurana nk’umutima, imitsi itwara amaraso ikaba yakwipfundika nuko umuntu akaba yatakaza ubuzima kandi hari icyari gukorwa mu minota mike. Hari ibyo bita heart attack, stroke, n’ibindi bisa nabyo bishobora gukorwa aha ngaha bitewe n’ubuzobere abaganga bazaba bafite. Ibyo nabyo bizakorerwa aha ngaha ndetse bakorane n’ibindi bigo bisa n’ibyubatswe nk’ikizwi cyane cyubatswe mu Misiri ariho haturutse n’ikindi gitekerezo cy’uko hakubakwa n’ikindi nkicyo mu Rwanda.”

Kuwa mbere nibwo Ministeri y’ubuzima yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na guverinoma ya Misiri, mu bikorwa by’ubuvuzi arimo no gufasha u Rwanda kurushaho guteza imbere ubuvuzi bw’indwara z’umutima. Ibyo bigakorwa binyuze mu kurufasha kubona ibikoresho bigezweho no kuzamura umubare w’abaganga b’inzobere muri ubwo buvuzi.

Biteganyijwe ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 ari bwo serivisi za mbere zizatangira gutangwa mu bitaro by’indwara z’umutima bihuriweho n’impande zombi.

Ibitaro nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 1000 bafite ibitanda mu bitaro, inzu y’isuzumiro ifite ibikoresho bigezweho, ahabikwa imiti, aho abakozi babyo bacumbika, aho babagira umutima n’ibyuma biwusuzuma.

Biteganyijweko bizuzura bitwaye miliyoni 20$ z’amadolari y’Amerika.

@Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kigali.

 Aug 13, 2024 - 16:55