Abatega moto bafite impungenge ko casque zakwirakwiza icyorezo cya Marburg

Bamwe mu baturage batega moto bagaragaza ko bafite impungenge z’uko guhererekanya ingofero zambarwa zizwi nka ‘casque’ zishobora kuba mu byakwirakwiza icyorezo cya Murburg.  Gusa abamotari bavuga ko badafite amakuru ahagije kuri byo bavuga kuko batarahabwa amabwiriza yihariye mu mikorere.

kwamamaza

Nubwo abavuga ibi, kugeza ubu minisiteri y’ubuzima yashyizeho amabwiriza yitsa cyane kukugira isuku yo gukaraba.

Dr Sabin Nsanzimana; Minisitiri w’ubuzima, yagize ati: “mugihe tugikomeje ibikorwa byo gukumira no guhangana n’iyi virus ya Marburg namwe hari ibyo tubasaba: icya mbere ni ukudakuka umutima, ikindi ni ukubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg. Gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune ndetse no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka sanitizer n’ibindi.”

Gusa ibi ntibikuraho ko hari abakomeje kugira impungenge z’uko guhererekanya ingofero byaba intandaro yo kuyikwirakwiza, kuburyo hari n’abavuga ko hakoreshwa udutambaro two gukinga mu mutwe mbere yo kwambara iyi ngofero.

Umwe mu bakunda gukoresha moto ajya cyangwa ava mu bikorwa bye bya buri munsi, yagize ati: “ numva ko abantu bashobora kwirinda mu buryo bwo kuba nambaye casque bikaba ari ibintu byizewe ko buri muntu afite ingofero wenda ya sogisi akabanza akayambara mbere yuko ashyiramo casque kuko haba hari undi muntu uba yayambaye. Rero bashaka uko casque bashyiramo utuntu tunoza isuku buri muntu wese ku giti cye.”

Undi ati: “nkuko muri Covid byahoze, buri muntu akagira agakoresho kugira ngo ibyuya bitajya kuri casque. Noneho nayikuramo mugenzi  we akayifata, akagendana agatambaro kugira ngo bya byuya bitamujyaho.”

Ku ruhande rw’abamotari, nabo bavuga ko hari abagenzi badufite. Bahamya ko nta mpungenge bafite kuko batarahabwa amabwiriza yihariye.

Umwe ati: “ikintu dutekereza ni uko hagiye haza nk’umugenzi afite nk’agatambaro akagashyira mu mutwe, ntashyire umutwe muri casque nabyo byafasha. Hari abo dufite babikora ariko ntabwo ari bose.”

Undi ati: “ nta mpungenge dufite kuko nta mabwiriza twabonye ngo wenda umuntu yayishe. Kugeza ubu dutegereje ko twabona amabwiriza nkuko n’abandi bose bahabwa amabwiriza yuko bitwara mu kazi kabo.”

Bavuga ko kugeza ubu buri wese yirinda ku giti cye.

Umumotari umwe ati: “ari umukiliya uvuga ati ‘casque ndashyiramo agatambaro.”

Undi ati: “ hari ikibazo babona ku bamotari, nk’ubuyobozi buba bureberera abamotari, n’abaturage bose muri rusange, bakagombye gushyiraho ayo mabwiriza, bakavuga ngo abamotari bagomba kwitwara gutya.”

Kugeza ubu, amabwiriza yihariye yasohotse ni aya minisiteri y’uburezi ahagarika gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa. Aya yaje akurikira ay’abasura abarwayi kwa muganga, nabyo bitemewe.

@ Assiati Mukobwajana/Isango Star-Kigali.

 Oct 4, 2024 - 13:24