MINEDUC irishimira inguzanyo Ubuyapani bwageneye uburezi

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda irashimira Leta y’Ubuyapani ku nguzanyo ya miliyari zisaga 118 Frw zigiye gushorwa mu bikorwa bigamije guteza imbere uburezi.

kwamamaza

Nyuma y’uko Guverinoma y'u Rwanda isinyanye amasezerano y’iyi nguzanyo na Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko iyi nguzanyo yari ikenewe cyane mu kunganira Leta mu iterambere ry’uburezi.

Ati "yari ikenewe kuko iyo ureba miliyoni 2.5 z'abanyeshuri bari mu mashuri mato ukareba abasaga miliyoni 1.5 bari mu mashuri yisumbuye bose barebererwa igice kinini na Leta, ibikenerwa, ibikorwaremezo n'ibindi byose byunganira kugirango uburezi bugende neza inguzanyo iba ikenewe kugirango ize ibyunganire".     

Isao Fukushima, Ambassaderi w’Ubuyapani mu Rwanda arasaba ko iyi nguzanyo yazakoreshwa neza kandi igakoreshwa ibyo yagenewe.

Ati “Nagize amahirwe yo gusura bimwe mu bigo haba muri Kigali no mu bindi bice, kandi nabonye ko hakiri byinshi byo gukorwa mu rwego rw’uburezi, haracyari ibyuho bikeneye kwitabwaho. Birasaba rero kuzafasha Minisiteri gukoresha neza iyi nguzanyo kandi mu buryo bukwiye.”

Dr. Uziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, avuga ko biteguye kubyaza umusaruro iyi nguzanyo ndetse ko bazakomeza gukurikirana imikoreshereze yayo.

Ati "MINECOFIN ifite inshingano zijyanye n'igenamigambi, ibikorwa bizakorwa mu rwego rw'uburezi mu gukoresha iyi nguzanyo tubifitemo uruhare dufatanyije na Minisiteri y'uburezi, ikindi ni ugukurikirana ku ikoreshwa neza ni izindi nshingano za Minisiteri y'imari n'igenamigambi aho naho tuzahagira uruhare, uburyo amafaranga yinjira nitwe dukurikirana ko igihe kigeze kugirango ya mafaranga aze ariko n'igihe cyo kwishyura nikigera nitwe dushinzwe kwishyura uwo mwenda".  

Inguzanyo Leta y'Ubuyapani igiye guha u Rwanda binyuze mu kigo mpuzamahanga cy'Abayapani JICA ni amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 118Frw, igenewe umushinga wo guteza imbere uburezi mu Rwanda, binyuze mu gushyigikira inderabarezi ndetse n'imyuga n'ubumenyi ngiro, ikazishyurwa mu myaka 40 ku rwunguko rwa 0.2%.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 6, 2024 - 07:44