Kayonza: Abacururiza mu kibuga cyo kuri REACH baranyagirirwa hamwe n'ibicuruzwa byabo!

Abacururiza mu isoko riri mu kibuga cyo kuri REACH mu murenge wa Muakarange mur'aka karere baravuga ko babangamiwe n’uko iyo imvura iguye banyagirirwa hamwe n’ibicuruzwa byabo ndetse bikangirika. Aba bacuruzi basaba ko iri soko ryakubakirwa kuko bamaze kuhamenyera.

kwamamaza

Abacururiza mu kibuga cy’ahazwi nko kuri REACH mu murenge wa Mukarange  bavuga ko bahashyizwe mu gihe cya Covid-19 bavuye mu isoko rikuru rya Kayonza.

Umunyamakuru w'Isango Star yatembereye muri iri soko asanga akabura kamaze guhita.

Bamwe mu bacuruzi bari gutandika ibicuruzwa byabo nyuma y’uko bari babyanuye kubera ako kavura.

Mu kiganiro aba bacuruzi bagiranye n'umunyamakuru w'Isango Star, bavuze ko iyo imvura iguye barwana no kwanura mu bicuruzwa byabo, bimwe bikananyagirwa..yahita bakongera gutandika ku buryo abadafite imbaraga ibicuruzwa byabo imvura ibinyagira bikangirika.

Umwe yagize ati:" iyo imvura iguye tugerageza gutwikiriza ishitingi ariko nyine biba bigiranye."

Undi ati:" aha Ni ikibazo, turanyagirwa ndetse n'ibintu byacu byose, ugasanga twavuze naho twugamisha ibintu."

Kubacuruza ibishobora kwangirika birimo amasabune bavuga ko bahura n'igihombo. Umwe Ati:" ( amasabune) arayenga agatota noneho nagira Imana nk'utwo nashyize mu gikarito nkaduterura tukugama mu kizu Kiri hariya hepfo ariko yatose. Usanga Ari ikibazo."

Undi ati:" dufite imbogamizi kuko imvura yo Ni ibisanzwe kuko n'ubundi isoko ntabwo ryubakiye. Rero iyo imvura iguye tugerageza kwanura tugashyiraho amashitingi ndetse tugashyiraho n'imitaka ariko ntabwo bikuraho ko ibintu byangirika."

Aba bacuruzi basaba ko iri soko ryabo ryakubakirwa kugira ngo bacururize ahantu hatekanye Kandi ibicuruzwa byabo ntibyangizwe n’imvura, cyane ko iyo iguye bakora marato bajya kugama,yahita bakagaruka,ubwo yagwa nanone bagasubirayo, gutyo gutyo.

Umwe ati:"hubatswe isoko byadufasha, ubuyobozi bubonye bishobotse baritwubakira."

Undi ati:" iyo imvura iguye tubura ubwugamiro, urumva ko rero isoko ribaye rifite ubwugamiro, imvura yagwa bakabona aho bayugama."

Jean Bosco Nyemanzi; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko bazi uburemere bw’iki kibazo kandi cyamaze gufatirwa umurongo.

Anavuga ko hari gahunda yo kubashakira aho bacururiza batanyagirwa.

Yagize ati:"Hariya hantu urabona ko hakenewe kongerwa imbaraga kuko bahagiye ari mu buryo bwo busa no gufasha abaturage. Kandi nabyo ntabwo twavuga ko Ari uburyo burambye. Rero navuga ko Ari bimwe mubyo turi kuganira ngo ikibazo cy'amasoko muri rusange na hariya harimo..twavuga ko tuzareba uburyo tubimura kuko iyo imvura yaguye ubona ko biba byateye ikibazo."

Aba bacuruzi bavuga ko bamaze imyaka bacururiza muri iki  kibuga cy’ahazwi nko kuri REACH cyo mu murenge wa Mukarange,kandi bamaze kuhamenyera ndetse n’abakiriya bahazi.

Ibi byiyongeraho kuba bahacururiza bisanzuye. Ni impamvu ikomeye bahersho basaba ubuyobozi kubafasha bukahubaka isoko bagakomeza kuhakorera, aho kugira ngo bahimurwe.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza 

 Jan 6, 2023 - 08:29