Aborozi b’Inka bavuga ko bahombywa no gukama amata bayajyana ku ma kusanyirizo

Aborozi b’Inka bavuga ko bahombywa no gukama amata bayajyana ku ma kusanyirizo bakamenyeshwa ko amata yapfuye, bityo bagasaba ko bafashwa kubona inkunga ndetse n’ubumenyi mu bijyanye no gutunganya ubwatsi bw'inka kuko ari imwe mu ntandaro y’icyo gihombo.

kwamamaza

Nyuma y'uko mu karere ka Nyagatare huzuye uruganda rutunganya amata y'ifu rucyenera litiro ibihumbi 800 ku munsi ndetse n'izindi nganda mu gihugu zicyenera litiro 200 ku munsi bivuze ko mu gihugu inganda zikenera litiro miliyoni z'amata ku munsi.

Aborozi b'inka bo, bavuga ko guhaza urwo uruganda ndetse n'izindi hakirimo imbogamizi bitewe n'uko amata babona bayageze ku makusanyirizo, nyuma bakabwirwa ko yapfuye. Ngo babwirwa ko gupfa kwayo biterwa n'ubwatsi baba barazigaburiye butujuje ubuziranenge ndetse n'ibindi bibazo birimo naho bazororera, bityo bagasaba Leta ko yabafasha ibyo bibazo bigacyemuka kuko bibateza igihombo.

Ati "twebwe turakusanya tukajyana kuri ya makusanyirizo matoya twamara kuyahageza ugasanga amata yacu arapfuye, birambabaza kuko mba nsubiye inyuma mu iterambere, icyo ni ikibazo".   

Undi ati "hari igihe uhinga ubwatsi ukabusarura udafite hangari ntakabuza ubwo bwatsi buzajyamo agahumbu, nibujyamo agahumbu tugakama ya nka izaba iriye ubwo burozi buri mu gahumbu n'amata uyanyoye anywa amata arimo uruhumbu, badufashije kubaka hangari bakatwubakira ibiraro ayo mata azaba afite ubuziranenge". 

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Kamana Olivier, avuga ko ibyo bibazo byose aborozi b'inka bafite, bizacyemurwa n'umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'Inka zitanga umukamo RPDD icyiciro cyawo cya kabiri Leta y'u Rwanda yatangije, nyuma y'uko aborozi bagiye bagaragaraza inyota yo gukora ubworozi bw'umwuga bubaha amafaranga.

Ati "nibyo koko turacyafite imbogamizi, umukamo turawubona ariko twawubona kugirango ugere ku nganda ucyujuje bwa buziranenge ugasanga hari igihe tutabigezeho ugasanga habaye amata ageze ku nganda ntiyakirwe kuko atujuje ibisabwa, icyo dukora nka Minisiteri biciye muri uyu mushinga turimo dutangiza nuko hazakomeza kubaho kongerera ubushobozi itwarwa ry'amata, ubu turatwara mubicuba ariko muri uyu mushinga hazabamo kongera umubare w'ibyo bicuba kuko hari abagitwara mu majerekani nubwo bitemewe, hazabamo no kongerera ubushobozi bw'ahakonjesherezwa amata ataragera ku ruganda".          

Umushinga RDDP icyiciro cya Kabiri wa Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigega mpuzamahanga IFAD, uzakorera mu turere 27 tuvuye kuri 14 ariko utwo tutarimo utw'umujyi wa Kigali kuko tuzaba ahatunganyirizwa ibikomoka ku bworozi ndetse n'isoko ryabyo.

Ni umushinga uzarwara miliyoni 124.49 z'amadolari ya Amerika, ukazibanda ku guteza imbere Inka z'umukamo zihangana n'imihindagurikire y'ibihe kandi himakazwa ikoranabuhanga mu ruhererekane nyongeragaciro rw’amata n’ibiyakomokaho.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare

 Sep 2, 2024 - 12:09