
Madagascar: Abacamanza bane b’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga bagiye gukurikiranwa ku byaha byo guhungabanya ubutegetsi
Jun 2, 2026 - 11:29
Minisitiri w’Ubutabera wa Madagascar, Fanirisoa Ernaivo, yemeje itangira ry’ibikurikiranwa ku bacamanza bane bo mu rukiko rukuru rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga (HCC), bashinjwa kugira uruhare mu gikorwa cyafashwe nko kugerageza guhungabanya ubutegetsi. Ni nyuma y'uko bakiye ubusabe bwo kweguza Perezida Michaël Randrianirina bwavuzwe ko butari bwujuje ibisabwa n’amategeko.
kwamamaza
Abacamanza bane mu icyenda bagize urukiko rukuru rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Madagascar (HCC) bashobora gutabwa muri yombi ndetse bagashinjwa ibyaha bikomeye, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera, Fanirisoa Ernaivo, atanze uburenganzira bwo kubakurikirana mu nkiko.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Mbere nyuma y’ubusabe bwari bwatanzwe n’Urukiko rwa Antananarivo, mu gihe abo bacamanza bashinjwa kurenga ku mategeko binyuze mu kwakira no gusuzuma ubusabe bwo kweguza Perezida Michaël Randrianirina.
Uwo mwanzuro ushingiye ku busabe bwatanzwe ku wa 13 Gicurasi (05) n’umudepite Antoine Rajerison, wasabaga ko ubutegetsi bwimurirwa ku rundi rwego rwa gisirikare, ashinja Perezida kurenga ku Itegeko Nshinga no kugambanira igihugu.
Minisitiri Ernaivo yavuze ko icyo cyifuzo kitari cyujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo cyakirwe, ashimangira ko bamwe mu bacamanza ba HCC bagaragaje ko kitagombaga gusuzumwa.
Yagize ati: “Habayeho kurenga ku mategeko. Turashimira abagize HCC banze gushyigikira iki cyifuzo kidafite ishingiro, bagahitamo kurinda Itegeko Nshinga no kubungabunga ubuzimagatozi bw’inzego za Leta.”
Impuguke mu mategeko, Zy Nanja, yasobanuye ko ubusabe bwo gukuraho Perezida bushobora kwakirwa gusa iyo butanzwe n’abafite ububasha bwo kubikora, barimo abayobozi b’inzego nkuru z’igihugu cyangwa nibura kimwe cya kane cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Sena.
Yavuze ko iyo ibyo bisabwa bitubahirijwe, urukiko rudashobora no gutangira gusuzuma ishingiro ry’icyo kirego.
Icyakora, iki cyemezo cyateje impaka mu gihugu. Abanenga ubutegetsi buriho bavuga ko hari ikoreshwa ridahwitse ry’amategeko, bibutsa ko ubusabe bwatumye Perezida Andry Rajoelina ava ku butegetsi mu Ukwakira (10) k'umwaka ushize na bwo bwari bwatanzwe n’umuntu utari ufite ububasha bwo kubikora, nyamara icyo gihe nta mucamanza n’umwe wakurikiranwe.
Amakuru aturuka mu rwego rw’ubutabera yabwiye ikinyamakuru RFI ko ibyo bishobora kugaragaza uburyo butangana mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, ibintu bikomeje kuzamura impaka ku bwigenge bw’urwego rw’ubucamanza muri Madagascar.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


