
Kwisuzumisha umwijima nicyo cyonyine cyemeza ko uwurwaye
Aug 1, 2024 - 07:52
Mugihe hari bamwe mubaturage bavuga ko batazi indwara y’umwijima ndetse bataranayipimisha, baravuga ibi inzego z’ubuzima mu Rwanda zo zivuga ko zikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda barindwe izi virusi kandi n’abarwaye bahabwe ubuvuzi bunoze.
kwamamaza
Ubusanzwe indwara y’umwijima iterwa n’udukoko turimo amoko atanu ari yo A,B,C,D na E. Ni indwara ituma inyama y’umwijima ibyimba ahanini ibyo bikaba biterwa no kwinjirwamo na kamwe muri utwo dukoko.
Nubwo bimeze gutyo ariko hari bamwe mu baturage bavuga ko iyi ndwara ari mbi kuwayirwaye.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko mugihe iyi ndwara y’umwijima ikomeje kwibasira abantu, ariyo mpamvu bashyize imbere ingamba zitandukanye zo kurinda abaturage no kubigisha uko yandura kuko n'uyirwaye ashobora kutabimenya nkuko bivugwa na Julien Mahoro Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima.
Ati "serivise zo kuvura no gupima indwara z'umwijima zikorwa kukigo nderabuzima ndetse no kubitaro kandi zigakorwa ku buntu, ni ngombwa ko abantu bipimisha bakamenya uko bahagaze hanyuma nyuma yo kumenya uko uhagaze akaba aribwo ufata ibyemezo ukavuga uti njyiye kwivuza. Kuva mu mwaka wa 2002 urukingo rwa hepatite B rwashyizwe mu nkingo z'ibanze zihabwa abana, ni intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira ko abaturage bahabwa ubuvuzi bunoze kandi bwiza bw'indwara z'umwijima ndetse bakanarindwa izo virusi".
Mugihe inzego z’ubuzima zivuga ibi ariko haracyari bamwe mubaturage bakivuga ko batazi iyi ndwara, bakavuga ko inzego z’ubuzima zamanuka zikabegera bakabasobanurira iyi ndwara.
Umwe ati "indwara y'umwijima ntabwo nyizi ndayumva gusa, mba numva ari indwara iteye ubwoba cyane".
Undi ati "ntabwo indwara y'umwijima nyizi cyane, bakwiye gufata abantu bakabakusanyiriza ahantu bakabaganiriza kuri iyo ndwara, bakabaganiriza ku kiyitera".
Aha niho urwego rw’ubuzima ruvuga ko ntabundi buryo bwo kumenya ko urwaye iyi ndwara y’umwijima usibye kwisuzumisha ukamenya uko uhagaze, kuko n’umubyeyi utwite ashobora kuyanduza umwana.
Julien Mahoro Niyingabira akomeza agira ati "turashishikariza abantu kwipimisha kugirango bamenye uko bahagaze, abasanze bafite ubwo burwayi batangire gahunda zo gukurikiranwa kwa muganga, abantu basobanukirwe uburyo izo ndwara zanduriramo, ikintu cyose gituma habaho guhuza amaraso cyangwa se andi matembabuzi yo mu mubiri w'umuntu bishobora kuba inzira y'ubwandu hagati y'umuntu muzima n'umuntu ufite iyo virusi, izi ndwara akenshi ibimenyetso byazo ntabwo bikunda guhita bigaragara ugasanga aho bigaragariye usa naho uburwayi bwamaze kugera kure, kumva ko uri muzima, kumva ko umeze neza ntabwo ari ikimenyetso cy'uko utarwaye".
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, rigaragaza ko iyi ndwara ihitana abantu miliyoni 1.3, bivuze ko ku munsi abagera ku 3500 ibahitana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kigaragaza ko kuva muri 2018 abantu barenga miliyoni 8 barengeje imyaka 15 bapimwe hepatite C, bayisangana abantu ibihumbi 60, miliyoni 5 basuzumwe umwijima wo mubwoko bwa B, ibihumbi umunani bakaba bagifata imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi.
Kuva muri 2002 hamaze gutangwa urukingo rwa hepatite B ku bantu barenga miliyoni 8, harimo n’abana bakivuka. Muri 2017 ubwandu bwa Heptatite B bwavuye kuri 3% bugera kuri 0.36% mu mwaka ushize wa 2023 mu gihe ubwa hepatite C bwavuye kuri 4% bugera kuri 0.48%.
Magingo aya buri masegonda 30 umuntu umwe aba yishwe na hepatite B cyangwa C ku Isi, mu gihe abarenga ibihumbi 200 bahitanwa n’iyi ndwara buri mwaka ari abo ku mugabane wa Afurika.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


